Muri rayon sports ibyiza birimbere,ikipe y’abagore, ndetse n’irerero “Académie”birahumura mu nzove.

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ubu igiye gutangiza ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore, ndetse n’irerero ry’abana “Académie”

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidéle yatangaje ko guhera uku kwezi ikipe ya Rayon Sports igiye kongera kugira ikipe y’abagore, ikipe yigeze kubaho ariko isenyuka nyuma y’igihe gito cyane.

Ibi bikubiye mu masezerano mashya Rayon Sports yasinyanye na Skol mu cyumweru gishize aho ayon sports yavuguruye amasezerano yayo na skol.

Ibi yabitangaje mu muhango wo gusinya amasezerano mashya n’uruganda rwa Skol, rukazanagira uruhare mu mibereho y’iyi kipe kuko izagenerwa ingengo y’imari mu mafaranga azajya atangwa n’uruganda rwa Skol.

Usibye kandi iyi kipe y’abagore, Rayon Sports yatangaje ko guhera mu kwa mbere k’umwaka wa 2023, bazatangiza irerero rizajya rikorera ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove.

Aya makuru yakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane abakunzi ba rayon sports kuko iki ari igikorwa cyo guteza imbere umupira w’u Rwanda.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports irashaka kubaka rayon sports y’igihe kirekire nkuko perezida Jean fidel akunda kubivuga.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha