Dore bimwe mubizakwereka ko umuntu yabaswe n’imibonano mpuzabitsina.

Kuri internet n’ahandi henshi dukunze kubona ubutumwa bushishikariza abantu kureka kuba imbata y’ imibonano mpuzabitsina, ndetse rimwe na rimwe hari ubwo abaganga bashobora kukubwira ko ufite ikibazo cyo kubatwa n’imibonano mpuzamabitsina, ukanagirwa inama yo kuyigabanya.

Icyakora umuhanga mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, Silva Neves, yabwiye Mashable ko kubatwa n’imibonano mpuzabitsina atari ibintu bishoboka, ahubwo ko bishobora kuba ikimenyetso cy’ikindi kibazo umuntu ashobora kuba afite.

Ubusanzwe abantu bakora imibonano mpuzabitsina kubera impamvu zirimo kwishimisha n’izindi zirimo kwiyibagiza ibibazo bafite. Neves yavuze ko nta bushakashatsi burakorwa bushobora kwemeza neza ko umuntu yabaswe n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ntiribyemeza.

Icyakora uyu muganga asobanura ko hari abantu bagira ikibazo cyo guhora bifuza gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo bishobora kurangira bifuje kuryamana n’abantu barenze umwe kandi inshuro nyinshi. Bivugwa ko 30% by’abagore na 30% by’abagabo bagira iyo myitwarire, gusa ntibisobanuye ko babaswe n’imibonano mpuzabitsina.

Neves yagize ati “Nubwo iyo myitwarire ishobora kumvikana nk’aho ari ukubatwa k’umuntu, ntabwo ari byo kuko ubwonko bw’umuntu buba budafite ikibazo. Abantu benshi bagira imyitwarire idasanzwe ku mibonano mpuzabitsina, ariko ibyo bibazo ntabwo ari biterwa n’uko babaswe. Ikibazo baba bafite ni uko bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi kandi bakagira imyitwarire itajyanye n’indangagaciro zabo.”

Neves avuga ko hari igihe ubushake budasanzwe bwo guhora ukora imibonano mpuzabitsina bushobora guterwa n’ibindi bibazo birimo ibyo mu mutwe nko kuyikoresha mu kurwanya ibitekerezo bibi n’izindi mpamvu nk’izo.

Mu gihe umuntu yumva abangamiwe n’iyi myitwarire yo kugira ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina, agirwa inama yo kugenzura neza ikibitera, hakarebwa niba kidafitanye isano n’ubuzima busanzwe abamo.

Nk’urugero, bishobora guterwa n’uko umuntu ari kunyura mu bibazo runaka, imibonano mpuzabitsina ikaba inzira yo kugira ngo abyirengagize by’igihe gito.

Birashoboka kandi ko ibi bishobora guterwa n’uko umuntu atanyuzwe n’uwo basanzwe bakorana imibonano mpuzabitsina, byose bikaba byamusunikira ku kugira ubushake bwo gukora imibonano inshuro nyinshi.

Neves avuga ko abantu babangamiwe n’iyi myitwarire “Bakwiriye kwibaza niba imibonano mpuzabitsina bayikoresha mu rwego rwo kurwanya ikindi kibazo bafite cyangwa se ikaba ari umusaruro w’igikomere runaka babana na cyo. Bakwiriye no kureba niba imibonano mpuzabitsina bakunda, cyangwa se bishimira, ijyanye n’iyo bifuza. Noneho bakita ku bibazo bishobora kuba bibatera kugira iyo myitwarire, akaba ari byo bakemura.”

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.