Muri kiyovu Sports agahinda gashira akandi aribagara, Kiyovu Sports irasabwa kwishyura umukinnyi w’Umugande ama Miliyoni

Umukinnyi w’Umugande wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports umwaka ushize w’imikino yamaze kuyirega muri FIFA none yayitsinze, FIFA irasaba kiyovu Sports ku mwishyura miliyoni zirenga 11.

Umuganda Muzamir Mutyaba Nyuma yo kuva muri kiyovu Sports haribyo adahawe, uyu mukinnyi w’imyaka 29 yareze ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga umwaka ushize w’imikino muri FIFA ndetse aranayitsinda.

Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru Kw’isi mu nshingano FIFA ryanzuye ko kiyovu Sports igomba kwishyura uyu mukinnyi miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe kitarenze iminsi 45.

FIFA ivuga ko mu gihe kiyovu Sports itazabasha gukora ibyo isabwa mu gihe k’iminsi 45 yahawe, izahagarikwa kugira umukinnyi yandikisha Yaba uwo hanze cyangwa imbere mu gihugu.

Muzamir Mutyaba yageze muri kiyovu Sports muri 2021 icyo gihe asinya imyaka 2, yayivuyemo ubwo Kiyovu Sports yatandukanaga n’abakinnyi benshi mu meshyi ya 2023.

.

Related posts

Munyakazi Sadateyakojeje agati mu intozi maze yirata ibigwi adafite

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?

Shampiyona yacu iri ku rwego rwo hasi nk’ikiraro gishaje!” – KNC aya magambo yatangaje ashobora gutuma abafana ba Rayon Sports bataza kureba umukino bafitanye na Mukura