Dore urutonde rwa gereza icumi za mbere mbi cyane zifungirwamo abagore zikaberamo amabi ku Isi.

Ubundi ubusanzwe usanga mu bihugu byinshi bitandukanye ibyaha byinshi bikorwa n”igitsina gabo ari nabyo bituma usanga gereza nyinshi ari iza abagabo, gusa nubwo ikigero cy’ibyaha ku bagore kiri hasi mu bice bitandukanye by’isi muri iyi nkuru tugiye kubagezaho inkuru ya gereza icumi za mbere kwisi zikorerwamo amabi ndetse zibera ikibazo gikomeye ku bazifungiyemo.

10. Banha Female Prison iyi ni gereza y’abagore iherereye mu gihugu cya Misiri ikaba ari imwe muri gereza mbi cyane kuko abafungiwemo bahuriramo n’ibibazo bikomeye ku buzima bwabo cyane ko iyi gereza ifite umwanda wo ku rwego rwo hejuru.

9. Chowchilla prison Iyi bivugwa ko irimo imfungwa zigera 3500 iherereye California muri Leta zunze ubwe za Amaerika (USA) ikaba ifatwa nka gereza ifungirwamo igitsinagore kishoye mu ngeso mbi zo kwigira ibyihebe gusa iyo bagezemo bahuriramo n’uruva gusenya cyane ko bakorerwa iyicarubozo ndetse bikanatuma bamwe mu bafungiyemo bahaburira ubuzima.

8. Pul-E-Charkhi bigendanye n’amategeko ya Sharia bakoresha iyi gereza nayo abagore bayifungiyemo bahanwa byo ku rwego rwo hejuru cyane ko babahana bihanukiriye ndetse bikaba binagora kubona ifunguro ku bari muri iyi gereza ndetse bakaba banakorerwa ihohoterwa rishingiye ku bitekerezo.

7. Tihar-Jail India iyi ni gereza bivugwa ko ifungiwemo abantu bagera ku bihumbi cumi na birindwi (17000) bikaba bigorana cyane kubona ibiribwa kubantu bafungiyemo ndetse abafungiyemo bakaba banakorerwa ihohoterwa cyane.

6. Black dolphin prison Iyi ni gereza iherereye mu gihugu cy’Uburusiya bivugwa ko abafungiyemo muri iyi gereza usanga bararwaye ihahamuka bitewe n’iyicarubizo bakorerwa.

5. Bangkok Women C.I Prison iyi ni gereza iherereye mu gihugu cya Thailand aho usanga abayifungiyemo bahorana indwara zikomeye za hato na hayo ziterwa n’umwanda ukabije uba uri muri iyi gereza

4. Valley State prison california iyi nayo ni indi gereza iherereye mu gihugu cya Leta zunze ubwe bwa Amerika (USA) yatangiye 2013 bikaba bitangazwa ko abafungiyemo bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abacungagereza bitwaje abo baribo ndetse ibi bikaba bituma abafungiyemo bagiririmo ibibazo byinshi birimo kwandura indwara zitandukanye ndetse n’ibindi.

3. Rosie’s jail at Rikers Island iyi ni gereza iri muri USA iyi nayo ni indi gereza ifungirwamo abagore ndetse ikaba ari gereza irimo abantu benshi barwaye indwara zo mu mutwe zituruka ku ihohoterwa abafungiyemo bakorerwa

2.Alcala De Guadaira iherereye mu gihugu cya Espanye iyi bivugwa ko kuyifungirwamo birutwa no kwipfira bitewe n’iyicarubozo abafungiwemo bakorerwa ndetse bikaba binatuma bahaburira ubuzima mu gihe bafungiye muri iyi gereza, Bikaba kandi binavugwa ko kubera inkoni abafungiwemo bakubitwa nabyo biri mu bituma bahaburira ubuzima.

1. Pedrinhas womens D.C iyi ni gereza iherereye muri Brasil iyi ni gereza ya mbere mbi cyane ku isi kuko aha habera iyicarubozo rikomeye cyane ku bahafungiye ndetse hakaba ndetse habera n’ibindi bibi cyane birimo no kuba abafungiyemo ubwabo bicana ndetse ugasanga n’abacungagereza bakorera ihohoterwa rikomeye abafungiyemo.

Related posts

Amashusho y’ikigendajuru muri Amerika yatumye benshi bemeza ko hari ibindi biremwa tukaba tutari twenyine mu isanzure

Umuhanga Stephen Hawking yahishuye ko mu bihe bizaza hazaza ubwoko bw’abantu badasanzwe bakazanarimbura isi.

Musore cyangwa mugabo dore Ibimenyetso ndetse nuko wakwirinda Caligynephobia : ubwoba bwo gutinya abakobwa cyangwa abagore beza