As Kigali no mu mikino ya gicuti byanze, Police FC na Bugesera rwabuze gica, imikino ya gicuti yabaye uyu munsi menya uko yagenze

Uyu munsi tariki ya 5 Ukwakira amakipe atandukanye yakinnye imikino ya gicuti yitegura umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda.

Kuri Kigali Pele stadium ikipe ya As Kigali yakinnye umukino na Vision FC birangira As Kigali itsinzwe igitego kimwe k’ubusa. Ni umukino wabaye mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanwa. As Kigali iri kwitegura umukino izakinamo na Marine FC, ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona uzaba kw’itariki 11 Ukwakira kuri sitade Umuganda. As Kigali n’imwe mu makipe ari kwitwara nabi Kuko mu mikino 5 ya shampiyona ifite amanota 5 kuri 15 yashobokaga.

Kurundi ruhande ikipe ya police FC yakinaga na Bugesera FC, umukino urangira ari ibitego 2-2. Police FC yihariye igice cyambere igitsindamo ibitego 2-0, byinjijwe na Muhadjiri Hakizimana ku munota wa 10′ hamwe na Odili Chukuma ku munota wa 23′.

Bugesera FC yaje kubyishyura mu gice cya kabiri bitsinzwe na Olivier ku munota 55′ na Ani Elijah ku munota wa 64′. Bugesera FC izakirwa na APR FC ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona kw’itariki 11 Ukwakira kuri Kigali Pele stadium. Naho Police FC izakira na Muhazi United kw’itariki 10 Ukwakira.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda