Munzira zigoye rayon sports isinyishije Ibrahim andre Raphael wo muri Nigeria imyaka ibiri(2).

Umunya-Nigeria ukina mu kibuga hagati raphael andre ibrahim,yahamije ko yasinyira Rayon Sports ndetse avuga ko yasabye nimero imwibutsa mama we.

Mu cyumweru gishize nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu mukinnyi usoje amasezerano ye muri Unio sportif de duala FC yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

Ibrahim andre Raphael akaba na we yabyemereye SIPORO TV ko ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Ati “100% nzakinira Rayon Sports, nayihisemo kubera ko n’ubundi nyikunda kandi akaba ari ahantu heza ho gukinira, niyo mpamvu nayihisemo.”

Avuga ko imwe mu ngingo igize amasezerano ye ari uko yabwiye iyi kipe ko azambara nimero 7 kuko imwibutsa mama we.

Ati “Mu biganiro twagiranye nasabye nimero 7 kubera ko nyikoresha nibuka mama wanjye.”

Yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 myiza  amaze muri Unio sportif de duala FC  yanatumye Rayon Sports imurambagiza akaba yajya kuyikinira.

Nkuko twabisobanuye neza haruguru Rayon sports imaze kwemeza ko yasinyishije uyu mukinnyi  wafashije Unio sportif de duala FC  kwitwara neza uyu mwaka.

Kuri ubu Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka,aho  yamaze gusinyisha raphael ukomeye cyane nkuko bigaragara ku mashusho ye akomeje gucicikana

Uyu mukinnyi witwa Raphael wakiniraga ikipe ya unio sportif FC   biravugwa ko yaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri(2) muri rayon sports.

Raphael  w’imyaka 27 y’amavuko, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Rayon Sports kuri ubu akaba azajya yambara nimero 7 nkuko yabisabye.

Raphael  si umukinnyi uzwi hano mu Rwanda, kuko yavukiye muri Nigeria    akaba ari naho akurira nubwo nyuma yaje kujya muri Togo.

Raphael abaye umukinnyi wa gatanu Rayon Sports imaze gusinyisha muri iyi mpeshyi, kuri ubu amakuru akaba avuga ko rayon sports ishobora no gusinyisha mu genzi we basanzwe bakinana cyo kimwe n’umunya-Ghana Olokwei Commodore.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]