DRC-Beni: Umusirikare wa Uganda yarashe amasasu muri bagenzi be hapfamo babiri n’undi umwe w’Umukongomani

Iyi nkuru itari nziza ku isura y’igihugu ndetse n’ingabo za Uganda UPDF yamenyekanye kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nyakanga 2022. Umusirikare wa Uganda yoherereje amasasu muri bagenzi be maze hapfamo babiri n’undi umwe w’Umukongomani. Byabereye ahitwa Bulongo muri Rwenzori ho muri teritwari ya Beni ibarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Lt. Colonel Mak Hazukay watangaje iyi nkuru, yavuze ko umusirikare ukiri muto mu ngabo za Uganda UPDF yafashe imbunda arasa amasasu muri bagenzi be barimo ingabo za Uganda ndetse n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC. Aya masasu yafashe abasirikare babiri ba Uganda ndetse n’undi umwe wa FARDC barapfa.

Uyu musirikare warashe bagenzi be yahise atabwa muri yombi nk’uko Lt. Colonel Mak Hazukay abitangaza. Kuva mu kwezi kwa 11 muri 2021 ingabo za Uganda zinjiye ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo guhiga umutwe w’inyeshyamba wa ADF .

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro