Umukunzi wa Murera yakuyemo isaha ifite agaciro k’ amadorari 60$ kubera ibyishimo ayambika Adama Bagayogo

 

 

Nyuma y’ umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Mutarama 2025 , wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Police FC ,ubwo wari urangiye umukunzi wa Murera , Hadhi Kanyabugabo Mohammed yakuyemo isaha yari yambaye ayambika ADAMA Bagayogo.

Hadhi Kanyabugabo ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yavuze ko iyi Saha yambitse uyu mukinnyi ifite agaciro k’ amadorari 60$ . Ati” Turi mu rugamba rwo gutwara igikombe cya Shampiyona,nari nishimye cyane niko guhura na Adama, Narebye ikintu kizatuma azajya anyibuka kandi gifite agaciro nibwo nahise muha iriya Saha ifite agaciro k’ amadorari 60$

Uyu mukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 2_0. Uku gutsinda Police FC byatumye iyi kipe ya Murera ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’ u Rwanda n’ amatona 36.

Related posts

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?

Shampiyona yacu iri ku rwego rwo hasi nk’ikiraro gishaje!” – KNC aya magambo yatangaje ashobora gutuma abafana ba Rayon Sports bataza kureba umukino bafitanye na Mukura

Ese Urucaca ruzarokoka ibi bibazo, cyangwa rurimo guhumeka umwuka wa nyuma?