Mukerarugendo yitabye Imana ubwo yasimbukaga umusozi muremure imbere y’ umugore we , inkuru irambuye

Mukerarugendo yitabye Imana ubwo yasimbukaga umusozi muremure imbere y’ umugore we

Mukerarugendo wari uri mu kiruhuko hamwe n’ umuryango we muri Espagne yitabye Imana ubwo yakoraga siporo yo gusimbuka hejuru.

Video iteye ubwoba kuyireba , yagaragaje uyu mugabo asimbuka ku musozi wa metero zisaga 30 muri Espagne.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ngo yamenye ko bitagenze neza nyuma yo gusimbuka niko kuvuza induru mbere yo kugonga urutare akagwa mu mazi yashizemo umwuka.

Umugore we wafataga amashusho yavugije induru ati” Mana yanjye!”.

Uyu mukerarugendo w’ Umuholand bivugwa ko yari afite imyaka 31 y’ amavuko yasimbutse kuri uyu musozi wo mu birwa bya Malgrats kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022.

Uyu mugabo , umugore we n’ umuhungu we bari bakodesheje ubwato umunsi wose kugira ngo bazenguruke uru rutare kuri kimwe mu birwa bya Malgrats na Santa Ponsa.

Ngo uyu mugabo yakodesheje ubwato kugira ngo umugore we ashobore kumufata amashusho ari gusimbuka aha hantu.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro