Byari akataraboneka ubwo imbwa yajyaga gusezera kuri shebuja mu kiriyo.

Mu mashusho ababaje ndetse ateye agahinda yagiye hanze, cyane cyane akagaragra kuri TikTok, yerekanye imbwa yari ihagaze ku isanduku iri gushyira indabo ku murambo wa shebuja wari uryamye mu isanduku bikaba byateye abantu benshi gucika ururondogoro.

Iyi mbwa yo mu bwoko bwa Pit bull yitwa Zeus ikaba yemerewe kwinjira muri sare yari iri kuberamo imihango yo gusezera uyu mugore wari wapfuye, ndetse ku mashusho yagaragaye amaboko yayo yari yayarambitse ku isanduku iri gushyiraho indabo mu gace ka Cuidad mu majyaruguru ya Mexico.

Muri iyi video yashyizwe kuri TikTok na Herrera Nelliri yarebwe n’abantu barenga Miliyoni 4 n’ibihumbi 500, ndetse ku gapaputo yari ifite mu ntoki hari handitseho ngo tuzagukumbura Mama, ndetse yewe inyuma yayo hakaba hari hari undi muntu uri kuyizamura kugirango ibashe kureba neza.

Ibi byose byakomeje kwerekana uburyo inyamaswa zigira ubwenge yewe ndetse rimwe na rimwe abantu tukaba twirengajyiza ubuhanga bwazo.

Ikindi kandi bigaragaza uburyo imbwa ari inyamaswa ishobora kubana n’abantu ndetse ikabamenyera, aho nayo ikibi kibaye ku muntu kiyigiraho ingaruka.

Ubusanzwe izi mbwa zo mu bwoko bwa Pit bull ziba zifite amatwi manini agenda atendera ku maso, ntabwo zikunze kuboneka, gusa mu bice by’Uburayi hakunze kuba ubukonje zikunze kuhaba.

Aho, ziba nazo zigize umuryango w’abantu ndetse ukonzitabwaho bikaba bidatandukanye n’uko abandi bana bo muri uwo muryango bitabwaho.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro