Mugahinda kenshi abafana ba Mukura VS bahangayikishijwe nuko bagiye gufana Rayon Sport kuko babona ibyari Mukura Twaje birihafi kuba Mukura Twagiye. Soma witonze!

Ikipe ya Mukura ndetse na Rayon Sport yose ni amakipe akomoka mumajyepfo y’igihugu. ibi bituma benshi mubafana bayamakipe baba bameze nk’abavandimwe cyane ko kuva na kera ntabwo ayamakipe yigeze arangwa no kuba yahangana cyane ahubwo akenshi usanga abafana bashyigikirana nk’abavandimwe kuburyo usanga ibyishimo byabamwe byenda kuba ibyabandi ndetse ugasanga akaga kabamwe kenda kuba akabandi cyane ko ayamakipe ari mumakipe amaze igihe muri championa yahano mu Rwanda.

Kimwe mubyatumye benshi bibaza kucyateye agahinda abafana ba Mukura VS kukuba bagiye gufana ikipe ya Rayon Sport bakanibaza byinshi bizatuma bafana ikipe ya Rayon Sport kandi ikipe yabo Mukura VS igihari ariko benshi mubabyibajije byakomeje kubabera urujijo. ubwo twageraga ahabera imyitozo y’iyikipe, bamwe mubafana bagaragaje ko iyikipe ya Mukura Victor Sport uko yitwaye mukugura abakinnyi bitigeze bishimisha abafana ndetse bakavuga ko kuba iyikipe yaratakaje abakinnyi bayo bakomeye nka Nyarugabo Moise babibonamo ikibazo gikomeye cyane ndetse kizagora iyikipe.

Usibye kandi kuba bahangayikishijwe nuko iyikipe yitwaye nabi mukugura abakinnyi, bavugako babona andi makipe arimo nka Rayon Sport azaba ateye ubwoba mumwaka utaha w’imikino kuburyo rwose kubwabo ngo bahangayikishijwe nuko ibyari mukura Twaje (Imvugo abafana bifashisha batera ubwoba abo bagiye gukina) bishobora kuzahinduka mukura twagiye kubera ko iyikipe izaba itari kurwego rwo guhangana n’amakipe ateye ubwoba ahari.

Aba bafana bakomeza bagaragaza ko kuba iyikipe imeze nabi bizababaza ariko ngo kubwabo bakaba bafite ahandi bazerekeza amaso ngo kuko nubusanzwe umuntu ukunda mukura aba anakunda na Rayon Sport. rero aba bafana bakaba bavuze ko bagoma gushyira imbaraga zabo inyuma ya Rayon Sport kugirango biyibagize ko mukura yabatengushye ihereye mukugura abakinnyi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda