Ese aya masaro Abanyarwandakazi bari kwambara mu nda tuyahe ibihe bisobanuro?

Muri iyi minsi uzakunda gusanga bamwe mu bakobwa twakwita abasirimu bambaye amasaro mu nda ahabwa ibisobanuro bitandukanye, bitewe na nyiri kuyambara cyangwa kuyareba. Byatumye nubaza igisobanuro nyacyo cy’ aya masaro. Ibi ni ibintu bimaze igihe kitari kinini cyane bigaragara cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho abakobwa benshi n’abagore bambara ikintu kimeze nk’umukandara ariko kigizwe n’amasaro gusa, bamwe bagahitamo kurenzaho imyenda ku buryo undi atayabona, abandi bagakora ibishoboka byose kugira ngo agaragare n’iyo yaba ari agace gato.Nyuma yo kumva ibisobanuro byinshi bitandukanye by’abayambara ndetse n’ibisobanuro by’ababona abayambara, naje kwibaza ibisobanuro nyabyo mu Rwanda twayaha, cyane ko wenda mu bindi bihugu barebeyeho byo bifite igisobanuro gihuriweho.

Hari ibihugu biba ari umuco ko umwana w’umukobwa wese umaze kuvuka, mu gihe cyo kumwita izina bamwambika amasaro mu nda nuko akazayakurana, akagenda gusa ayasimburanya bitewe n’uko yakuze. Hari ibindi bihugu, bayambika umukobwa wese wagiye mu mihango, kugira ngo bagaragaze ko yavuye mu cyiciro cy’abana, yabaye umuntu mukuru. Hari ibindi bihugu bayambika umukobwa ugiye gushaka umugabo bayatongereyeho amagambo baba bizera ko azatuma umugabo we amukunda wenyine, mbese ngo azahirwe mu rushako anabyare abana benshi. Ni byinshi bitewe n’igihugu n’imico yabo. Gusa naje kugira amatsiko yo kumenya inyito tuza kuyaha nk’Abanyarwanda.

Iyo nibaza inyito tuyaha, ni uko abantu benshi mbona bagenda bafata aba bambara aya masaro uko bishakiye, na bo bitewe n’imyemerere ndetse n’ibyiyumviro bitandukanye. Abenshi bita aba bakobwa indaya abandi bati ni ibirara, abandi bati ni ibigereko by’iwabo buriya bashyizemo imiti, ndetse n’abandi bakemeza ko ubwo uwo nyiri kubyambara akorana n’imyuka mubi.Ibi byose bivugwa n’ababireba mu gihe ba nyiri kubyambara bavuga ibitandukanye. Bamwe bati “Ni umurimbo nk’indi yose, undi ati njyewe nambara aya masaro kugira ngo njye menya ko nabyibushye cyangwa nananutse, undi ati karyoshya imibonano mpuzabitsina, undi ati njyewe mbona ari agasirimu, n’ibindi byinshi.

Nyuma yo guhuza ibi byose rero ku bwanjye nasanze ibisobanuro byinshi Abanyarwandakazi batanga bituma bambara aya masaro bitandukanye, ariko wabihuriza hamwe ugasesengura ugasanga umwe yarabonye mugenzi we yambaye, na we akiyambarira nta bindi bintu byinshi bibyihishe inyuma.Ikijyanye rero no kuba abantu babareba bahita babahimbira ibisobanuro bitari byo kandi biganisha mu kubasebya cyangwa no kubatuka, mbona ntaho bihuriye. Kuri njyewe mbona twabifata nk’umurimbo kimwe n’indi yose isanzwe yambarwa n’abagore. Kuba wowe uba ubona atari byiza cyangwa utabyambara ndetse ukumva n’uwo mufitanye isano wamugira inama yo kutabyambara, numva utabiheraho wumva ko ubyambara ari indaya cyangwa icyomanzi.Mbona ikibazo kinini kiba giterwa no kuba ari ikintu gishyashya abantu babonye vuba. Ni kimwe n’amaherena, ibinigi, ibikomo…Naho kuba umukobwa yitonda, agira ikinyabupfura, akijijwe….Twabirebera mu bindi bitari amasaro yiyambariye mu nda ashaka kurimba, cyane ko ibyinshi byambarwa biba bifite ibisobanuro bitandukanye mu bihugu hirya no hino.

Iki ni igitekerezo cy’ umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou.

Related posts

Ese niba abakobwa bambara ubusa bikaryoshya amashusho y’ indirimbo kuki abahungu bo batabwambara?

Umugabo/ umugore: Ntuhamenya uragwa mu kantu, dore ahantu mu Rwanda habera ubusambanyi buteye ubwoba kandi mu ibanga rikomeye

U Rwanda ni akazuyazi ntiruri mu bisenga cyane cyangwa se bisenga gahoro, Menya ibihugu bya mbere bisenga cyane ndetse n’ibindi bidakozwa ibyo gusenga ku isi.