Mu Rwanda urubyiruko 3,936 rugiye kuva mu bushomeri rugiye guhabwa akazi mu ibarura ry’ imirimo, hari ibizagenderwaho

 

Ibarura ryiswe ’Establishment Census 2023’, rizaba rikozwe ku nshuro ya gatanu mu Rwanda, rikaba rigamije kugaragaza imirimo itandukanye ikorerwa mu Rwanda, umubare w’ibigo iyo mirimo ikorerwamo n’aho biherereye, nk’ uko Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ibarurishamibare( NISR), cyandikiye Uturere twose mu Rwanda, ko rizakenera urubyiruko rugera kuri 3936 muri Mutarama 2024..

Iri barura kandi rizaba rigamije kumenya imirimo ibyara inyungu mu bigo byose biri mu Rwanda, kumenya umubare w’abakozi bari muri ibyo bigo hakurikijwe igitsina, ubwenegihugu, ubwoko bw’amasezerano y’akazi, hamwe no kumenya urwego buri kigo kibarizwamo.

NISR yifuza kandi kugira urutonde rw’ibigo bizifashishwa mu bundi bushakashatsi, buzakorwa ku bijyanye n’Ubukungu n’Iterambere mu Rwanda.NISR isaba ubuyobozi bw’uturere kuyifasha gushaka (Recruitment) abakarani b’ibarura, aho Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri buri Karere isabwa gutanga urutonde tariki 5 Ugushyingo 2023.Ibaruwa ikomeza igira iti “Hazakurikiraho ikizamini cy’ijonjora kizatangwa na NISR ku rwego rw’Akarere tariki 13-18/11/2023”, hakazashakwamo umubare wagenewe buri Murenge, nk’uko imigereka y’ibaruwa NISR yandikiye uturere ibigaragaza.

Mu bizibandwaho batoranya abazakora iryo barura hari ukuba umuntu ari Umunyarwanda, ufite imyaka y’ubukure hagati ya 16-30, abarizwa mu bitabo by’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, afite impamyabumenyi ya A0 cyangwa A1 mu bijyanye n’Ibarurishamibare, Ubukungu, Imibereho n’Imibanire(social studies) cyangwa andi masomo ajyanye na byo,Agomba kandi kuzaba ashobora kuboneka kuva tariki 20 Ukuboza 2023 kugera tariki 10 Gashyantare 2024, kuba nta kandi kazi afite, kuba indakemwa mu mico no mu myifatire ndetse no kuba abarizwa mu murenge azakoreramo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro