Hari ikizere ko Kimenyi Yves wari wagize imvune ikomeye azagaruka mu Kibuga vuba

Mu mpera z’iki cyumweru gishize ku munsi wo ku cyumweru i Musanze ikipe ya As Kigali yahatsindiwe igitego kimwe k’ubusa na Musanze FC.

Muri uyu mukino habayemo Imvune ikomeye aho Rutahizamu Peter Agbrevor wa Musanze FC yavunnye bikomeye umunyezamu wa As Kigali kimenyi Yves. N’ikosa ryabaye ku munota wa 26 w’igice cya mbere cy’umukino bituma umusifuzi ahita atanga n’ikarita itukura kuri Peter.

Nyuma yo kubona iyi mvune kimenyi yahuye nayo aho yavunitse Amagufwa abira yo kuguru (k’umurundi) benshi bategereje ko gukira bishobora kuzagorana bikaba byafata umwaka.

Gusa siko bimeze Kuko umuganga

Mpatswenumugabo Jean Bosco uri kwita kumvune ya kimenyi Yves yatangaje ko mu mezi abiri azaba agarutse mu Kibuga akora imyitozo yoroheje naho nyuma y’amezi 3 akaba yazagaruka mu Kibuga akina imikino y’amarushanwa.

Kimenyi Yves yabazwe ku Munsi w’ejo hashize mu bitaro bya Kanombe ndetse ibintu byose byagenze neza.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda