Ruhango: Umuyobozi ukomeye yasanze umukobwa we arimo gusambana, kubyakira biranga kubera ubwiza yari afite ahita afata umwanzuro wo kwiyahura

 

Reba hano amakuru yaramutse avugwa

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru iteye agahinda, aho umukuru w’ umudugudu wa Rebero wo mu Kagari ka Gikoma ,mu Murenge wa Ruhango , yafashe umwanzuro wo kwiyagura nyuma yo gusanga umukobwa we arimo gusambana.

Amakuru abatuye muri uyu mudugudu batangaje ko uyu muyobozi wabo bamujyanye ku bitaro arembye nyuma y’aho agerageje kwiyahura anywa umuti batera mu nyanya witwa Roketi,kubera ko yafashe umukobwa we arimo gusambana.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Umukuru w’Umudugudu yanyoye Roketi,ngo sinzi utuntu twari turi mu rugo.Twamuteruye tumuzana ku muhanda birangira bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Kinazi.Twamujyanye arembye cyane kuko twamukuye mu rugo tumuteruye tumushyira hariya ku muhanda.”Undi ati “Ngo yasanze umukobwa we bari kumurongora.Nanjye ndavuga nti ’ese niba yiyahuriye umukobwa we,ubundi yari kuzamurongora?.Tugize amahirwe yakira.”

Undi muturage yagize ati “Amakuru yabashije kuduha tumuteruye ngo ’abakobwa be ntabwo bimeze neza.Yatubwiye ngo abakobwa be babaye indaya,ngo ntabwo nabasha kugumana n’abakobwa banjye bitwara gutyo.”

Uyu mudugudu ngo yari asanzwe afitanye ikibazo n’abakobwa be abashinja gusambana ariko ngo bakanga bakamubera ibamba.Uyu muyobozi w’Umudugudu aje akurikira uwo mu kagari ka Munini nawe wagerageje kwiyahura abaturage bamutabara akiri muzima arakira.Ntacyo buyobozi buratangaza kuri uku kwiyahura kogeye muri aka karere by’umwihariko mu bayobozi b’imidugudu.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro