Mu muryango wo kwa Miss Naomi uri mu byishimo nyuma y’ ibyo umukunzi we yamukoreye.

Micheal Tesfaye, umukunzi wa Miss Naomi Nishimwe uherutse kumwambika impeta y’urukundo amusaba kuzashyingiranwa, yanafashe irembo mu muryango w’uyu mukunzi we bitegura gukora ubukwe muri uyu mwaka.

Uyu muhango wo gufata irembo ubaye nyuma y’ukwezi n’igice Micheal Tesfaye amwambitse impeta y’urukundo [fiançailles] mu birori byabaye ku itariki 1 Mutarama 2024.

Mu minsi mike ishije, Miss Nishimwe Naomie yatangaje ko ababyeyi ba Micheal Tesfaye baje mu Rwanda gusa ntiyavuze ibikorwa bari bajemo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2024 nibwo abo mu muryango wa Micheal Tesfaye bamuhagarariye bagiye kumufatira irembo mu muryango w’umukunzi we.

Ibi birori byo gufata irembo byitabiriwe na bamwe mu nshuti za Miss Nishimwe Naomie bahuriye mu itsinda bise Mackenzie.Miss Nishimwe Naomie aherutse gutangaza ko we na Michael Tesfaye bazakora ubukwe mu Ukuboza 2024 gusa ntiyashatse gutangaza itariki y’ubukwe bwabo n’igihe indi mihango ibanziriza ubukwe izabera.Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu