Mu mujyi wa Kigali iherezo ryo kubangamirwa na ambutiyaje kubanyamaguru, bashyizwe igorora bagiye kubakirwa imihanda yihariye

 

Dr Ernest Nsabimana, minisitiri w’ibikorwa Remezo avugako mu rwego rwo kwirinda impanuka zibera mu mihanda ihuriramo abantu benshi mu mujyi wa Kigali, leta izubaka amateme (ibiraro) byiswe Pedestrian brigde hejuru y’imihanda.

Inkuru mu mashusho

Mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena niho Dr Nsabimana Ernest yabitangarije ubwo yari ahagarariye minisitiri w’intebe, kuya 25 Nyakanga 2023.Avugako bizashyirwa aho abanyeshuri bakunze guca nahandi hari urujya n’uruza rwa bantu.
Ati “(Uwo)akaba ari umushinga ugeze kure wigwaho kugira ngo turebe uko abanyamaguru bamwe bafite imbaraga bakwambukira hejuru, abandi(bake) bagakoresha hasi.”

Mu hantu hazashyirwa Pedestrian brigde harimo Nyabugogo nyuma yo kwagura gare bitewe nuko ihuriramo ibinyabiziga byinshi ndetse n’abantu.

Avuga ko amafaranga yo kubaka gare ya Nyabugogo igezweho mu mushinga wiswe ’Nyabugogo Transport Hub’ yamaze kuboneka, ndetse n’inyigo yo kuhatunganya ikaba yaratangiye gukorwa.

Nsabimana avugako mu mpamvu nyamukuru ibi biraro bigiye kuzubakwa aruko abanyamaguru batinza ibinyabiziga kuko bamwe na bamwe bapfa kwambuka batitaye ko inzira y’abanyamaguru itarimo.

Akomeza avugako iki kibazo kigomba gukemuka kugira ngo abanyamaguru bagongwa n’ibinyabiziga bazagabanuke. Iyo mihanda Kandi izaba irimo aho bakanda kugirango amatara yabagenzi yo mumuhanda akwemerere gutambuka.
Amahuriro y’imihanda na yo, nk’ahitwa kwa Lando, Gishushu, Sonatubes n’ahandi na yo agiye kuvugururwa kugira ngo habeho kwirinda gukerereza ibinyabiziga, ndetse ngo amafaranga yo kuhakora na yo yarabonetse.

Dr Nsabimana avuga ko buri bwoko bwikinyabiziga bugiye gushakirwa inzira zihariye, urugero nk’amagare, na bisi rusange zitwara abagenzi zigashakirwa imihanda yazo kimwe n’abanyamaguru bikaba biteganywa gutangira mu mwaka wa 2024.

Amatara afite ubushobozi bwo kumva ko bisi itwara abagenzi ihagaze, kuburyo azajya atanga uburenganzira bwo gukomeza mu gihe izindi zigihagaze.

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza