Mu mujyi wa Kigali hari Umupasiteri ndetse n’itorero rye bari kurangisha umwana w’imyaka icumi watawe mu rusengero n’umuntu utazwi.

Ku cyumweru tariki 10 Nzeri 2023 nibwo Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda(UPR), Umudugudu wa Kibagabaga ryatangaje ko riri gushakisha ababyeyi b’umwana uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, wahatawe n’umuntu utarahise amenyekana mu gihe bari mu iteraniro ryo ku Cyumweru.

Uyu mwana utabasha kuvuga ngo hamenyekane umuryango we n’aho yaje aturuka nyuma y’uko asigaye ku rusengero rw’i Kibagabaga aho uwamuzanye ngo yaje akamusigayo akigendera.

Umushumba uyobora iryo torero i Kibagabaga, Gervais Nahimana yahize icyo abivugaho nuko mu magambo ye agira ati “Tuzakoresha uko dushoboye dukomeze gushakisha ababyeyi be, kuko umwana agomba kugira umuryango abamo, agomba kwandikwa mu irangamimerere, agomba kuvuzwa no kwiga.”

Uretse ibyo kandi Pasiteri Nahimana yakomeje agira ati “Niba hari umubyeyi wamutaye hano abishaka, icyo ni icyaha cye, aho azashakira kwihana azaza, ariko natinda bizatugora kumumuha, kuko uyu mwana ni uwacu twese, hari abatangiye kuvuga bati ’mwakanyihereye, ariko si ugupfa kumutanga!”.

Pasiteri Nahimana kandi avuga ko nibakomeza kurangisha ababyeyi b’uwo mwana ntibababone, bazashaka aho yarererwa kugira ngo ahabwe ibigenerwa umwana wese uri mu muryango.

Ariko kandi mu gihe hagishakishwa uwaza agaragaza ko uwo mwana ari uwe, ubu arimo kurerwa n’uwitwa Mutegarugori Clarisse ufite nimero ya telefone 0788616026.

Uyu Mutegarugori Clarise uri kurera uyu mwana kuri ubu avuga ko akomeje kugana inzego z’ubuyobozi kugira ngo zimufashe gushaka ababyeyi b’uwo mwana, cyangwa kureba icyakorwa mu gihe yaba yaratawe ku bushake bw’uwari umushinzwe.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.