Abaturarwanda bagize ikikango nyuma y’uko Meteo Rwanda itangaje ibihe bidasanzwe ku iteganyagihe rizaranga iminsi isigaye ngo Nzeri 2023 irangire.

Meteo Rwanda yerekanye iteganyagihe rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi kurusha iyari isanzwe igwa muri iki gihe.

Meteo-Rwanda yatangaje ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu gihe ubusanzwe iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri cyajyaga kigwamo imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70.

Nkuko Meteo Rwanda yabigaragaje iminsi iteganyijwemo imvura ngo izaba iri hagati y’ibiri (2) n’itandutu (6), bitewe n’umwihariko w’ahantu nko kuba ari agace k’imisozi miremire cyangwa kagizwe n’amashyamba, ikaba izagwa ku matariki arimo 21, 22, 23, 26, 27 na 28.

Uretse imvura nyinshi kandi ngo iyo mvura izaba irimo inkuba, ikaba izaterwa n’isangano ry’imiyaga ituruka mu majyaruguru y’akarere u Rwanda ruherereyemo, ikazongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi iteganyijwe henshi mu Karere ka Rubavu, amajyaruguru y’Uturere twa Rutsiro, Burera na Musanze, mu burengerazuba bwa Nyabihu ndetse no mu gice gito cyo mu burengerazuba bwa Ngororero no hagati mu Karere ka Nyamasheke.

Imvura kandi iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Karongi, Rusizi, Rutsiro, Ngororero, Gakenke na Rulindo, uburengerazuba bw’akarere ka Nyamagabe, agace gato ka Nyaruguru n’ahandi hasigaye muri Nyamasheke na Nyabihu.

Mu bice bya Gicumbi, Muhanga, Ruhango, Kamonyi na Nyamagabe, amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Gasabo na Nyarugenge muri Kigali, uburengerazuba bwa Nyaruguru, Huye, Nyanza na Nyagatare ho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 .

Iyo mvura kandi iteganyijwe mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Akarere ka Rusizi, amajyaruguru y’iburasirazuba bw’Akarere ka Gakenke, amajyepfo y’iburasirazuba bwa Musanze na Bugesera, ndetse no mu majyepfoy’Uturere twa Burera, Kirehe na Ngoma.

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe henshi

Mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Gisagara na Kicukiro, ndetse n’ahandi hasigaye mu turere twa Huye, Nyanza, Nyaruguru, Gasabo na Nyarugenge ho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Tumwe mu duce tw’intara  y’uburasirazuba mu turere twa Kirehe, Kayonza na Nyagatare ndetse no mu majyaruguru y’akarere ka Gatsibo ni hamwe mu hantu hategenyijwe imvura iri ku kigero cyo hasi iri hagati ya milimetero 20 na 40 ikaba ari yo nke.

Meteo-Rwanda kandi ivuga ko imvura izagwa muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri, ishobora guteza imyuzure mu migezi n’ibishanga, ndetse no hafi yaho hari ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

Iyo mvura kandi ngo izateza kunyerera kw’imihanda no kutabona neza imbere kw’abatwaye ibinyabiziga bitewe n’ibihu, inkangu ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ndetse n’impanuka zaterwa n’imirabyo n’inkuba.

Uretse ibo kandi Meteo-Rwanda ivuga ko muri iyi minsi 10 isoza ukwezi kwa Nzeri 2023, hateganyijwe umuyaga ushobora kugera ku muvuduko wa metero 10 ku isegonda, n’ubushyuhe bwinshi bushobora kugera kuri dogere selisiyusi 32 hamwe na hamwe mu Gihugu.

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza