Byagenze gute kugira ngo umugabo wo mu Karere ka Rwamagama ahanishwe igifungo cya Burundu ubwo yari yahamijwe n’ urukiko kwica mukuru we nyuma bakaza gusanga akiri muzima nta kibazo afite

 

Mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’ Iburasirazuba mu mwaka wa 2017 nibwo umugabo witwa Rucamubikika Tesiya yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi mu rukiko ku rwego rwa mbere yakoreye mukuru we Ngoboka Isaac.

Inkuru mu mashusho

Uru rubanza rwaciwe ku wa 31 Mutarama 2017 , umugabo witwa Rucamubicika Tesiya yahanishijwe igifungo cya burundu ariko kuwa 13 Kanama 2019, urukiko rukuru, urugereko rwa Rwamagana rwasubirishijemo urubanza agirwa umwere nyuma yo gusanga mukuru we yari yaragiye muri Tanzaniya.

Byagenze gute?

Rucamubicika yajyanye na mukuru we kuroba mu kiyaga cya Gatari, bagezeyo imvubu irabatera ikubita ubwato bwabo, burubama bose bararohama batangira kwirwanaho buri wese aca ukwe, baraburana, mu gutaha Rucamubicika ageze mu rugo bamubajije uko byagenze arabisobanura ariko byanga kumvwa aribwo bahise bamushinja kwica mukuru we arafungwa.

 

Rucamubicika yaje kuburana akatirwa gufungwa burundu, ariko nyuma mukuru we Ngoboka Isaac aza gutahuka avuye muri Tanzaniya afite icyemezo kigaragaza ko yari afungiye muri gereza ya Kitengule muri icyo gihugu cyo kuwa 25 Gicurasi 2017 yahereweyo.

Nanone kandi yari afite urwandiko rw’inzira rwo kuwa 26 Gicurasi 2017 yahawe n’ubuyobozi bw’umupaka wa Rusumo w’igihugu cya Tanzaniya ubwo yari atashye.Bigaragara ko Ngoboka yatashye muri 2017 umuvandimwe we akagirwa umwere muri 2019.

 

Ubwo yaburanaga mu bujurire, Rucamubicika yaburanye ahakana icyaha avuga ko yacyemejwe n’inkoni, atangira avuga ko uwo ashinjwa kwica yagarutse bityo asaba kugirwa umwere.

Ubushinjacyaha nabwo bwaje kwemera ko ibyo Rucamubicika asabwa yabihabwa akagira umwere kuko yarenganye.Urukiko rwaje gusuzuma impande zombi rufata umwanzuro w’uko Rucamubicika agizwe umwere ku cyaha cyo kwica Ngoboka Isaac.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda