Mu mpaka nyinshi abafite imyaka 18 hari inkuru nziza yabatangajweho nuko bamwe babyishimiye abandi bikabatera umutwe

 

 

Abadepite batoye itegeko rigenga abantu n’umuryango ririmo ingingo yemeza ko umuntu ufite imyaka 18 ariko utaruzuza imyaka 21, yifuza gushyingirwa ashobora kugaragariza impamvu zifatika ushinzwe irangamimerere ku rwego rw’Akarere, agasaba gushyingirwa.Iyi ni imwe mu ngingo zikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryatangiye gutorwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024.

Imwe mu ngingo zagarutsweho cyane iri muri iri tegeko ni iya 197 ivuga imyaka yo gushyingirwa, ishimangira ko ari imyaka 21.Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kigira kiti “Umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa ashobora kwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zumvikana iyo abisabye mu nyandiko umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere.”

Depite Kanyange Phoebe yagaragaje impungenge z’uko abayobozi b’uturere bashobora kuzajya bashingira ku bintu bitandukanye ku buryo byateza urujijo ariko haramutse hari iteka rya minisitiri bazajya bifashisha bakagira ibyo bashingiraho bihuriweho.Ati “Utu turere 30 abatuyobora buri meya azajya ashingira wenda ku uko umuryango wanditse usaba ko umwana cyangwa aba bangavu n’ingimbi bashyingirwa, nubwo bazaba bagejeje imyaka 18, yego bafite indangamuntu bafite kwiyemerera gushyingirwa ariko badafite iteka rya minisitiri bagenderaho utu turere 30 buri wese azajya akora uko abishaka.”

Depite Mukabunani Christine we yagaragaje ko atumva impamvu hashyizwemo irengayobora kuko impamvu zumvikana zivugwa mu gaka ka kabiri hashobora kugira abazitwaza akangiza abana b’imyaka 18 benshi.Ati “Izo mpamvu zumvikana hagize abantu bazazitwaza cyane cyane ko zidasobanuye aha ngaha hanyuma abana b’imyaka 18 bakaba benshi cyane bagendeye kuri iri tegeko bashyingirwa ahubwo kurusha n’abakuru bashobora kwifatira ibyemezo.”

Depite Ruku Rwabyoma yagaragaje ko bidakwiye gukomeza gufata umuntu w’imyaka 18 nk’umwana mu gihe ahandi aba yaramaze gukura.Ati “Biragenda bimanuka umwana w’imyaka 16 aba yakuze ahandi, kandi natwe ni ho tujya. Uwa 18 turacyashaka kumugira uruhinja. Dukuze abana bacu bafate inshingano agire imyaka 16 ashobora gufata inshingano zo kwiyitaho noneho uwa 18 nta mpungenge dukwiriye kumugiraho na gato, yatanga ubuzima we mu ngabo akarwanira iki gihugu.”

Perezida wa Komisiyo Rubagumya Furaha Emma yagaragaje ko atari ngombwa gushyiraho iteka rya minisitiri ribisobanura uko byazatuma buri wese ahita ajya kubisaba yitwaje impamvu zirivugwamo.Ati “Ntabwo ari ngombwa ko biza mu iteka kuko ni nko kuba ubabwiye ngo uzabishaka uwo ari we wese azajye yandika iyi mpamvu, icyo gihe izajya ihita yemerwa. Ni byiza ko n’umuntu ubwe avuga ngo ariko iyi mpamvu ndumva uburyo bwo kuyikemura bwonyine ari uko uyu mwaka ashyingirwa? Hanyuma ukabona kubisaba.”

Ingingo zitakorewe ubugororangingo na Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’Abagore n’abagabo ni 88 gusa, hakuwemo ingingo umunani ariko hongerwamo izindi 7, bituma itegeko rigira ingingo 405 zikubiye mu mitwe 18.Uyu mushinga w’itegeko watowe n’Abadepite 59 nta waryanze, ntawibifashe ndetse nta mfabusa.

 

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3