Mu marima menshi Bull Dog yibutse Jay Polly atangaza ijambo ryakoze benshi ku mutima.

Kuri uyu wa 02 Nzeri 2024, hari hashize imyaka itatu umuraperi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yitabye Imana, aho Bull Dog ari mu bifatanyije n’umuryango we kumwibuka.

Mu ijambo Bull Dog yavugiye aho uyu mugenzi we aruhukiye, yashimangiye ko iteka azahora  azirikana ko yamwigishije kwihangana akanazirikana inama yamugiraga.

Yavuze ko Jay yari umunyeshuri w’ubuzima, umuhungu wihangana, ugira bagenzi be inama, ndetse akaba n’umuntu wahuye n’ibibazo guhera akiri muto kugera atabarutse.

Ati “Yambereye inshuti nziza kandi twagendanye urugendo rw’ubuzima, nkamugisha inama kandi akampa inama nziza.”

Bull Dog yasezeranyije umuryango wa Jay Polly by’umwihariko umugore n’umwana yasize kubaba hafi akajya mu cyumbo cye.

Ati “Njya nganira n’umugore wa Jay Polly nkamubwira ko nzamuba hafi uko nshoboye. Wenda sinakora ibyo yakoraga, ariko niba yarajyaga agutembereza n’ibindi bintu byo kwishimisha, nange nabikora ariko ntiwumve wihebye.”

Agaruka ku mukobwa Jay yasize, yavuze ko nawe amufata nk’umwana we, bityo akaba yifuza ko bazajya bahura akamuganiriza ku bigwi bya se bijyanye n’imyaka ye, kuko ngo hari ibyo yari aziranyeho na se nyina atazi.

Related posts

Umwe mu bavanga muziki mu Rwanda arashinjwa ubwambuzi

Umuhanzi akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida yagiriye inama abagabo bihagararaho bakanga kurira

Niyo Bosco yaba yisunze Meddy kugira ngo yisange yinjiye mu gakiza?