Mu mafoto Willy onana yongeye kwigaragaza mu myitozo rayon sports yakoze yitegura umukino wa gishuti ifitanye na Musanze FC kuri uyu wa Gatanu.

Willy onana yakoranye n’abagenzi be imyitozo mu ikipe ya rayon sports bitegura umukino wa gicuti uzabahuza na Musanze FC kuri uyu wa gatanu.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023 , aho ikomeje gukora imyitozo ikomeye kugira ngo izashimishe abakunzi bayo  bamaze imyaka itatu(3) badatwara igikombe.

Rutahizamu mpuzamahanga onana yakoranye imyitozo nabagenzi be mu ikipe ya Rayon Sports imaze ibyumweru bibiri itangiye imyitozo yo kwitegura shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2022-2023.

Abakinnyi benshi b’iyi kipe yaba ari abashya ndetse na bari basanzwe bose bamaze kuhagera ,Mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza saison ya 2022/2023.

Ikipe ya Rayon Sports izatangira imikino ya gishuti ihereye kuri Musanze FC kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022.

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,Niwo mukino wa mbere wa gishuti Rayon Sports izakina yakira abakinnyi bayo bashya barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga yamaze kugura.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda