Umugore w’imyaka 24 yishwe n’umugabo yari yaraye acumbikiye

Umugore witwa Sydney Lugo w’imyaka 24 wari utuye ahitwa Quees mu mugi wa New York yapfuye yishwe n’umugabo yari yaraye acumbikiye mu nzu ye. Polisi yo muri uyu mugi yemeje aya makuru ivuga ko nyakwigendera yapfuye arashwe n’uwo yari yacumbikiye.

Akimara kuraswa yahise yihutanwa kwa muganga mu bitaro bya Jamaica Hospital Medical Center aho yatangiye kuvurirwa ibikomere yari yatewe n’amasasu mbere y’uko byanga agashiramo umwuka.

Polisi ivuga ko uyu mugore warashwe yarasiwe hafi y’aho yari atuye, ngo yari yahaye icumbi ry’igihe gito uyu wamurashe. Madamu Lugo n’uyu wamurashe witwa Stykes bagendaga mu nzira baganira mbere y’uko Sykes arekura urufaya rw’amasasu kuri uyu mugore.

Polisi ivuga ko hataramenyekana icyo bapfuye cyatumye Stykes arasa uwari wamucumbikiye. Uyu mugabo Stykes yahise atabwa muri yombi na Polisi yo muri New York kugirango akurikiranwe n’ubutabera bumuryoze iki cyaha.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.