Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha(RIB) rwatangiye iperereza ku mugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho icyaha cyo kwica undi amusanze mu muhanda, byabereye mu mudugudu wa Rugarama, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho umugabo witwa Gatorano Innocent w’imyaka 39 y’amavuko yiciwe mu nzira n’undi witwa Ntaganda Jean Marie Vianney w’imyaka 43 y’amavuko.
UMUSEKE dukesha ino nkuru wageze ahabereye ibyago uhasanga abaturage bavuga ko batewe agahinda na Gatorano Innocent bakundaga kwita Wimana.Umwe muri bo yagize ati “Vianney yaje asanga Wimana mu muhanda nta byinshi bavuganye, ahita amukubita itafari mu mutwe yikubita hasi. Njye mubonye uko ameze wabonaga bitoroshye, gusa twahise dufata Vianney Polisi iraza iramujyana naho Wimana we ajyanwa kwa muganga none twumvise ko yapfuye.”
Abahatuye bemeza ko nta gutongana cyangwa kubanza kurwana byabaye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye kiriya gitangazamakuru dukesha ino nkuru ko ibyabaye bikekwa ko bombi bari basinze.yagize ati “Vianney yasanze mu nzira Wimana amukubita itafari mu mutwe ajya kwa muganga bucya yapfuye.”
Andi makuru avuga ko RIB yagiye ahabereye icyaha ijya gukora iperereza ngo hamenyekane uko byagenze.Abahatuye bemeza ko Vianney usanzwe ukora akazi k’ubufundi iyo yanyoye inzoga agasinda yanduranya ku muhisi n’umugenzi.Ubu uyu ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana naho nyakwigendera umurambo uri mu bitaro by’akarere ka Nyanza.Nyakwigendera akaba asize umugore n’abana bane.