Inkuru inshamugongo yashenguye imitima yabenshi , umukobwa mwiza yaguye koga muri Piscine birangira ibyari ibyishimo bivuyemo urupfu

 

 

Mu Karere ka Karongi , haravugwa inkuru ibabaje , aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2023, nibwo Inzego z’ umutekano zo muri Aka karere twavuze zatoraguye muri Piscine umurambo w’ umukobwa w’ imyaka 24 ukomoka mu Karere ka Muhanga.

Inkuru mu mashusho

 

Manzi Constance Rida yakomokaga mu Murenge wa Nyamabuye akaba yaguye muri Pscine ahazwi nko kwa Gahiga  mu Mudugudu wa Gicuba, Akagari ka Kibuye mu Murenge wa Bwishyura.Amakuru avuga ko ari mwene Musemakweli na Mutesi Rachel batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Nyina wa nyakwigendera akimenya iyo nkuru mbi yahise agwa igihumure akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bikuru bya Kabgayi aho ari muri “Koma”.

Hari amakuru ko uriya mukobwa yari kumwe n’uwitwa Kabeja Gahinga w’imyaka 19 ndetse na Jesca Ngabo w’imyaka 27.Ubwo bagenzi be bari imusozi baje kubona umuntu areremba mu mazi bagiye kumukuramo basanga yashizemo umwuka.

Abahaye amakuru UMUSEKE dekesha ino nkuru bavuga ko urupfu rwa Manzi Contsance rushobora kuba rwaturutse ku kutamenya koga n’ubwo iperereza ritarabihamya.

Inzego zitandukanye zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bahageze batwara umurambo ku bitaro bikuru bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.Nta byinshi byari byamenyekana ku rupfu rwa nyakwigendera

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.