Mu Karere ka Kamonyi habereye impanuka abari mu modoka bose barakomereka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu habaye impanuka mu Karere ka Kamonyi umurenge wa Gacurabwenge umudugudu wa Buhoro.

Inkuru mu mashusho

Amakuru dukesha tv 10 avuga ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2023 aho imodoka ebyiri zagonganye.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko iyo mpanuka yaturutse ku mushoferi wari utwaye ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza i Kigali witwa Byiringiro André, yageze ku Kamonyi ata umukono we agonga coaster itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga abantu 5 barakomereka bikomeye abandi 13 barakomereka byoroshye.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza