Mu Karere ka Gicumbi bibasiwe n’indwara ibarembeje yo kubyimba amaguru izwi nk’imidido, hari abavuga ko iterwa n’amarozi

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi barataka ko batewe ubwoba n’indwara ibarembeje ifata umuntu akabyimba amaguru izwi ku izina ry’imidido. Ni indwara mbi cyane izahaza uyirwaye nk’uko abaturage b’Ababanyagicumbi babivuga.

Hari abaturage baganiriye na Tv1 Rwanda dukesha iyi nkuru bemeza ko iyi ndwara umuntu ashobora kuyiterwa n’uko bamuroze, batagiye kure bahaye umunyamakuru urugero rw’umuturage witwa Mafaranga Joseph wayirwaye bitewe n’uko yaje gutura mu butaka bwahoze butuyemo umuntu nawe wari wararembejwe n’amavunja. Uyu wabanje kubuturamo akaburwariramo amavunja yahisemo kubugurisha maze bugurwa n’uyu musaza Mafaranga Joseph, nawe akibugeramo ahita arwara imidido.

Abaturage bakavuga ko nabo iyo bakandagiye kuri ubu butaka bwa Mafaranga Joseph bibasirwa n’amavunja birangira bagiye kwa muganga kwivuza bagakeka ko bwaba burimo amarozi. Uyu musaza Mafaranga Joseph akavuga ko yananiwe kwivuza kubera ikibazo cy’ubushobozi bucye, kuko kwa muganga bamubwiye ko bisaba miliyoni esheshatu ngo bamubage ayo maguru.

Ku rundi ruhande ariko si muri aka Karere ka Gicumbi gusa batakavindwara y’imidido, kuko ngo n’ahandi mu bice byegereye ibirunga iyi ndwara iriganje. Dr Uwizeye Marcel umuyobozi w’ibitaro bya Byumba avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru mu bice byegereye ibirunga hose iyi ndwara ihari.

Dr Uwizeye Marcel avuga ko mu bice byegereye ibirunga haba higanje ubwoko bw’imidido bwitwa Podoconiosis. Uyu muyobozi w’ibitaro bya Byumba akomeza avuga ko hari gahunda yo kuvura abantu barwaye iyi ndwara y’imidido. Ni gahunda y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC gifatanyije n’umufatanyabikorwa witwa Heart and Sole Africa(HASA),

RBC na HASA bakaba bakangurira abaturage bafite ibibazo byo kubyimba amaguru (imidido) kugana ibigo nderabuzima bibegereye kugirango bafashwe bahabwe ubuvuzi. Kuko buri kigo nderabuzima cyose kirimo umukozi wabihuguriwe ushobora kubafasha ndetse n’imiti ivura imidido ikaba ihari.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.