DRC: M23 ihinduye isura y’intambara.Umwe muba Generali bakomeye mungabo za FARDC yarashwe bikomeye na M23. Ngaya amakuru azindutse avugwa!

Mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa5, habaye ibitero bikomeye cyane abasirikare ba leta ya DR Congo bagabye kubarwanyi ba M23 ndetse biza gutuma aba barwanyi ba M23 basubira inyuma,ndetse binakekwa ko umuyobozi wabo wungirije Gen Sultan Makenga mukuyobora aba barwanyi ba M23 nawe yaba yarahasize ubuzima.

Nubwo M23 yagaragaje ko yasubiye inyuma, umuvugizi w’aba barwanyi akaba yarabwiye itangaza makuru ko badashobora kumanika amaboko ngo kuko bazareka kurwana bashyire intwaro hasi igihe bazaba bageze kucyo barwanira.

Nubwo aba barwanyi ba M23 bagaragaje ko basubiye inyuma, ariko kandi mugitondo cyo kuri uyuwa gatanu,aba barwanyi baje mu isura nshya maze nabo bongera kwihimura kungabo za leta FARDC. umuvugizi w’ingabo za Congo yatangarije radio ijwi rya amerika ko iyo mirwano ikomeye cyane yabaye mugatondo ko kuri uyuwa5,FARDC yatakarijemo abasirikare bagera kuri 7 ariko hakaba hari abandi bakomeretse cyane barimo na Gen Chiko Chitambwe wari mubakomeye mungabo za FARDC.

Gen Chiko Chitambwe warashwe na M23,biravugwako yaba yajyanwe kuvurirwa ahantu hataramenyekana, kuko bikimara kumenyekana ko uyumu Generali yaba yarashwe,yaje gutwarwa n’indege ya kajugujugu isanzwe ikoreshwa n’ingabo za UN zizwi nka MONUSCO aho kugeza ubu ntawuramenya niba akiri muzima cyane ko yagiye kuvurirwa ahantu hataramenyekana kugeza ubu.

Izintambara z’urudaca zirangwa muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo ariko cyane cyane amajyaruguru y’uburasirazuba, imaze guhombya abaturage byinshi bitandukanye, ariko ikiruta byose yabahombeje nuko babujijwe amahoro bari basanganwe ndetse n’ibintu byinshi bikadogerezwa n’iki kibazo cy’intambara.

Mugihe leta ya Congo itagira icyo ikora kugirango ihagarike iyi ntambara, ubushakashatsi burerekana ko ingaruka zayo zishobora kuzarushaho kuba mbi cyane kubatuye muri akagace kari kuberamo imirwano ndetse bikaba bishobora no gutuma ikigihugu gihura n’inzara ya karahabutaka biturutse kuri kino kibazo.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe