Mu Karere ka Gatsibo haravugwa umugabo wigize ipfizi aho buri mugore wese utuye mu mudugudu batuyemo kuryama nawe uwanze amufata ku ngufu

Reba iyi nkuru mu mashusho

 

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro haravugwa umugabo witwa Musengimana Joseph ukunzwe kwitwa Rudomoro ukomeje guhoza ku nkeke abagore ashaka kubasambanya.

Mu kiganiro twagiranye n’abagore batandukanye bahatuye badutangarije ko uwo mugabo abasaba kubasambanya babyanga akabateranya n’abagabo babo abereka uburyo yasambanye nabo agirango abasenyere.

Uretse abagore twaganiriye nabo kandi hari n’abagabo badutangarije ko bafite inkovu ndetse n’ibikomere batewe n’uyu mugabo akaba ngo abakubita yitwaje ko afite amafaranga menshi naho bamurega.

Mu kiganiro twagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Kiziguro HABANABAKIZE Landuald yatangaje ko iki kibazo ari ubwa mbere acyumvise gusa avuga ko bagiye kugikurikirana kuko batakwihanganira umuntu uhoza abaturage ku nkeke kandi ko ntamuntu ugomba kuba hejuru y’amataegeko.

Related posts

Abasirikare batanu bo mu ngabo za Congo bishwe mu buryo bw’ ababaje benshi abandi bikangamo

Abakoresha YouTube mu Rwanda bagiye kujya barya ifi bikuza inkoko! Nyuma ya makuru meza amaze kujya hanze

Barimo kwikura mu bice bari barigaruriye!Ese byagenze gute kugira ngo M23 yongeye kwikura mu tundi duce