Mu bwishongozi buhambaye n’agasuzuguro kenshi umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Benin yabwiye ba rutahizamu be umukinnyi w’Amavubi woroshye bazajya bacaho biruka bigatuma batsindira Amavubi mu rugo

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Benin Gernot Rohr ukomoka mu Budage yabwiye abakinnyi be ko imipira yose bazajya bayinyuza kuri nimero 13 Omborenga Fitina kuko uruhande rwe yabonye rudakomeye.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 Saa Cyenda z’amanywa Ikipe y’Igihugu Amavubi izacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Umukino ubanza wabereye i Cotonou ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, aho igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Mugisha Gilbert usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Amakuru yizewe KGLNEWS yahawe n’umwe mu bakozi bo muri hotel Benin icumbitsemo ni uko abakinnyi bose ba Benin ndetse n’umutoza bari kubaririza amakuru ya Omborenga Fitina kuko ari we bateganya kuzajya bacishaho imipira.

Mu itsinda L ikipe y’Igihugu ya Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Mozambique ifite amanota ane aho zombi zimaze gukina imikino ibiri gusa, mu gihe Amavubi afite amanota abiri, Benin ni iya nyuma n’inota rimwe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda