Hamenyekanye umurengera w’amafaranga FERWAFA igiye guha Intare FC kugira ngo zemere kuzakina na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rigiye gufata icyemezo cyo kuzaha Intare FC miliyoni eshanu z’Amanyarwanda kugira ngo zemere kuzacakirana na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro.

Hashize ibyumweru bikabakaba bibiri rwarabuze gica hagati ya FERWAFA, Intare FC na Rayon Sports, kuri ubu igihe umukino wo kwishyura uzabera bikaba bikomeje kuba ingorabahizi.

Byatangiye Rayon Sports yikura mu Gikombe cy’Amahoro hashize amasaha 48 ihabwa na FERWAFA miliyoni 5 yari yakoresheje yitegura maze igarukamo, mu kugaruka Intare FC zahise zivuga ko zamaze gukomeza muri 1/4 kuko Rayon Sports yikuyemo.

Ku gicamunsi cy’ejo FERWAFA yari yatumijeho Rayon Sports na Intare FC ngo baganire igihe umukino wo kwishyura uzabera, ariko Intare FC ntabwo zageze kuko zavuze ko zamaze gukomeza muri 1/4.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko FERWAFA izaha miliyoni 5 z’Amanyarwanda ubuyobozi bwa Intare FC yo kubishyura amafaranga bari barakoresheje bitegura Rayon Sports mbere y’uko isezera.

Biri kuvugwa ko FERWAFA izaha amafaranga Intare FC ku wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023, gusa ntabwo bizwi niba ubuyobozi bwa Intare FC buzayemera.

Umukino ubanza wari wahuje impande zombi wari warangiye Rayon Sports itsindiye Intare FC i Shyorongi mu Ntara y’Amajyaruguru kuri Stade Ikirenga ibitego bibiri kuri kimwe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda