Mu buryo butunguranye! Umwana wari ugiye kureba nyina ku gasoko, bamusanze mu Kivu yapfuye

 

Mu Karere ka Nyamasheke , mu buryo butunguranye umwana wari ugiye kureba nyina aho acururiza yanyuye aho abana bagenzi be barimo koga nawe birangira yiyambuye imyenda yari yambaye nawe aroga kubera we atari abimenyereye ahita aburiramo ubuzima.

 

Uyu mwana witwa Ndizeye Ernest yarohamye mu Kivu ahagana saa Saba n’ iminota 50 zo kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023.

Byabereye Mudugudu wa Kabuyaga,Akagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo wo muri kariya Karere twavuze ahabanza.

Nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa Kajumiro, Akagari ka Kigarama yari avuye mu rugo asanze nyina aho acururiza ku isoko rya Kirambo, ageze ku cyambu ahasanga abana bari koga na we akuramo imyenda ajya mu mazi.

 

Mukankusi Marie Josiane,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibogora, yavuze ko aya makuru bayamenye nyuma y’uko abana bari kumwe na Ndizeye bahamagaye bavuga ko uyu mwana w’imyaka 13 arohamye mu Kiyaga cya Kivu.Ati “Twari tukirimo kumushakisha ariko imvura ihise igwa ari nyinshi, tutaramubona, nta n’icyizere ko ubu yaba akiri muzima”.

Gitifu Mukankusi avuga ko abenshi mu barohama muri iki kiyaga ari ababa bavuye ahandi batagituriye, agasaba ababyeyi kujya bakumira abana bakababuza kogera muri iki kiyaga mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’iyi Ndizeye Ernest yari kumwe n’abandi bana benshi barimo batatu bari baturukanye mu gace k’iwabo, bageze mu Kivu bakora amasigana yo koga we ahita arohama bitewe n’uko yari ataramenya koga ahantu harehare.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro