Mu 2023: Dore ibyamamare mu Rwanda byasezeye kubaho byonyine bizana abo bazajya bamarana ubukonje

Benshi mu byamamare bitandukanye mu myidagaduro y’u Rwanda 2023 igiye gusiga batakiri ingaramakirambi.Ni umwaka wabereye bamwe uw’umugisha, usiga bahuye n’umunsi utazibagirana mu mateka yabo, bakora ibirori byasize bahanye isezerano n’abo bakunda bemeranya kubana akaramata.

Kuri ubu twabateguriye  urutonde rw’ibyamamare uyu mwaka ugiye gusiga bitakiri mu ngaragu. Ni ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba sinema, amarushanwa y’ubwiza, umuziki, itangazamakuru n’izindi.

Emmalito

Tariki 4 Kanama 2023, Umunyamakuru Emmanuel uzwi nka Emmalito yakoze ubukwe na Umwali Liliane bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.Ni ubukwe bwabereye mu busitani bwa Panorama ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali. Bwahuje inshuti, abavandimwe, imiryango n’abandi bashyigikiye intambwe yatewe n’uyu muryango mushya.Nyuma yo gusaba no gukwa, Emmalito yanasezeranye imbere y’Imana n’uyu mukunzi we mu muhango wabereye kuri EAR Remera. Ku wa 15 uku kwezi Emmalito yasanze Umwali mu Mujyi wa Ottawa muri Canada aho asanzwe atuye.

Serge Iyamuremye

Ku wa 1 Mutarama 2023, umuhanzi Serge Iyamuremye yarushinze n’umugore we yari aherutse no gusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburiza Sandrine.Ni ubukwe bwabereye ahitwa MCM Elegante Hotel iherereye i Dallas muri Leta ya Texas, ahari hakoraniye inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi bari batumiwe muri ibi birori.Muri Nyakanga 2022 ni bwo Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga ko agiye gusura umukunzi we, icyakora ku rundi ruhande hari abahamyaga ko yaba yimutse burundu.

The Ben

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben uyu mwaka uzasiga atakiri mu ngaragu nihatagira igihinduka. Ni ubukwe azakorana na Uwicyeza Pamella.Byitezwe ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 15 Ukuboza ahateganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku wa 23 bazasezerana imbere y’Imana mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.The Ben na Uwicyeza bagiye gukora ubukwe nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Kanama 2022, umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura. Mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella. Binyuze ku rubuga rwa internet batangije, bigaragara ko umuntu wifuza gukurikira ubukwe bw’aba bombi akoresheje ikoranabuhanga azajya asabwa kwishyura ibihumbi 50 Frw.

Marshal Ujeku

Marchal Ujeku [Ujekuvuka Emmanuel Marchal], umuhanzi wahisemo guhesha ikuzo no kumenyekanisha ururimi rw’Amashi ruvugwa cyane aho akomoka ku Nkombo, uyu mwaka urangiye arushinze na Isabelle Giramata bamaranye imyaka icyenda baziranye.Ubu bukwe bwa Giramata na Ujeku bwabereye kuri Hotel Vive iri mu Karere ka Rusizi, mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabereye kuri Paroisse Cathédrale ya Cyangugu.Nubwo iby’urukundo rwa Giramata na Marshall Ujeku bitigeze bivugwa cyane mu bitangazamakuru, uyu mukobwa w’imyaka 24 yahuye bwa mbere n’uyu mugabo we mu 2014.

Muvunyi Tania

Muvunyi Tania wamenyekanye cyane ubwo yahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2018, akaba yarigeze no guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar mu 2019, yarushinze muri Gashyantare uyu mwaka n’umusore bari bamaze igihe bakundana.Byari nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko n’umusore witwa Kobe Idriss. tariki 11 Gashyantare 2023 ni bwo Muvunyi yasezeranye n’umugabo we imbere y’Imana, mu Mujyi wa Kigali.

Muvunyi Tania yamenyekanye cyane muri Miss Rwanda ubwo yiyamamarizaga guhagararira Umujyi wa Kigali, ntabashe kubona amahirwe, akifatira ku gahanga abari bagize akanama nkemurampaka abashinja kumurenganya.Uyu mukobwa yongeye kuvugwa cyane mu 2019 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Africa Calabar risanzwe ribera muri “Cross River State” muri Nigeria, icyakora ntiyabasha kugira amahirwe yo kwegukana ikamba.

Annette Murava na Bishop Gafaranga barushinze mu nduru

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga muri uyu mwaka ni umwe mu byamamare byarushinze. Uyu mugabo yarushinze na Annette Murava.Ubu bukwe bw’umuririmbyi w’indirimbo zisingiza Imana, Annette Murava na Bishop Gafaranga bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, busiga inkuru mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.Ni ubukwe bwabaye mu buryo bwatunguye benshi batigeze bamenya iby’inkuru y’urukundo rwabo ndetse bikomeza guteza urujijo ubwo babugiraga ibanga, itangazamakuru rigakumirwa ku buryo bukomeye. Aba bageni bagiye kumara amezi icumi bashyingiranywe.

Bahati wahoze muri Just Family

Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family na we yarushinze na Unyuzimfura Cécile, usanzwe utuye hanze y’u Rwanda bari bamaze iminsi bakundana, amusezeranya ko nta kindi amukurikiyeho uretse urukundo.Aba bombi basezeranye imbere y’Imana tariki 5 Kanama 2023 mu rusengero rwa Noble Family Church rwa Apôtre Munezero Alice Mignonne. Nyuma yo kurushinga bagiye kwiyakirira mu busitani bwa St Paul. Bahati yaririmbiye umugore we ndetse na Yvanny Mpano asusurutsa abari baje gushyigikira uyu muhanzi mugenzi we.

Bahati, imbere ya nyirabukwe na nyina wamwibarutse, yasezeranyije umugore we ko atamukundiye ikintu na kimwe kijyanye n’ubutunzi ahubwo ari urukundo rwayoboye amarangamutima ye.Ati “Ibi bintu nkubwira mbivuze mbikuye ku mutima wanjye. Ndabizi neza ko abantu batekereza ko hari icyo ngushakaho cyangwa se hari icyo nagukundiye, mbivuze imbere ya mama wanjye wambyaye ndi imfura ye ndetse mbivuze n’imbere ya mabukwe, umukobwa wawe ndamukunda.”Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko nyuma y’ubu bukwe, Bahati ari gushaka ibyangombwa byo kwimukira muri Canada aho umugore bagiye kurushinga asanzwe atuye.

Kirenga Saphine

Kirenga Saphine uri mu bakobwa bamamaye muri sinema Nyarwanda. Uyu mwaka urangiye asezeranye mu mategeko na Dr. Mirindi Eric Dusenge uba hanze y’u Rwanda.Ni ibirori byabaye muri Mutarama mu ibanga, bibera ku Murenge wa Kimihurura. Byitabiriwe na benshi mu byamamare muri sinema Nyarwanda nka Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha, Antoinette Uwamahoro benshi bazi ku mazina atandukanye arimo Intare y’Ingore n’abandi.Hari kandi abanyamakuru b’amazina azwi nka Rose Nishimwe na Aissa Cyiza wa Royal FM. Ntabwo haramenyekana amatariki yo gusaba no gukwa cyangwa gusezerana imbere y’Imana, ariko amakuru avuga ko bizaba vuba aha.

Kelly Mackenzies

Muri Werurwe 2023 ni bwo hagiye hanze amafoto ya Uwineza Kelly wo mu Itsinda Mackenzies wasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nsengiyumva David uri mu basirikare bafite ipeti rya Sous Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda unakinira APR BBC.Ibirori byo gusaba no gukwa n’ibindi byakomeje ku wa 24 Weurwe 2023, amafoto yabyo na
yo yakomeje gucicikana bitewe cyane n’abatashye ubukwe barimo ba nyampinga batandukanye, abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi bazwi ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ubu bukwe, umuhungu wa Perezida Kagame, Sous Lieutenant Ian Kagame yari yabaye ‘parrain’. Kelly Mackenzies na we uyu mwaka ukaba umusize arushinze.

Prince Kid na Miss Elsa

Umugoroba wo ku wa 1 Nzeri 2023 wari umunsi w’amateka kuri Miss Iradukunda Elsa na Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] basezeranye kubana akaramata imbere y’Imana ndetse banasangira n’inshuti n’abavandimwe mu birori byabereye muri Intare Arena i Rusororo.Prince Kid yashyingiranwe na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.Prince Kid yari yagaragiwe na Mushyoma Joseph wamamaye nka Boubou mu gihe Rev. Pst Alain Numa ari we wabafashije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Shiloh Prayer Mountain Church.

Mwanafunzi

Ismaël Mwanafunzi uri mu banyamakuru bakunzwe muri iki gihe, yashyingiranywe na Mahoro Claudine na we wahoze ari umunyamakuru.Ni ubukwe bwabaye ku wa 1 Nyakanga 2023 mu Karere ka Huye, bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bw’Ingoro Ndangamurage i Huye.Umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wabereye muri Cathédrale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bw’Ingoro Ndangamurage y’i Huye.

B-Threy

Umuraperi Muheto Bertrand [B.Threy] yasabye anakwa Keza Nailla bamaze igihe kinini bakundana mu bukwe bivugwa ko bwanafatirwagamo amashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi.Ni ubukwe bwabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ahitwa 248 Events bwasusurukijwe n’umuhanzi Cyusa Ibrahim umenyerewe mu muziki Gakondo.B.Threy na Keza Nailla bari bamaze igihe mu rukundo, gusa bari barahisemo kurugira ibanga kugeza mu mpeshyi ya 2022 ubwo batangiraga kurugaragariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga. Baheruka kwibaruka umwana w’umuhungu.

Kazeneza

Sebihogo Kazeneza Merci wari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB mu 2016, aherutse kurushinga na Rukundo Nkota Elysée, ubukwe bwitabiriye na benshi mu nkumi bari bahatanye.Ni ubukwe bwabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 16 Nyakanga 2023 ku Kigo cya Les Poussines de Gisenyi ahahoze hitwa St Fidèle. Bwitabiriwe na benshi mu bakobwa bahataniraga ikamba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, bari bayobowe na Miss Muheto Divine wanegukanye ikamba akaba ari na we wari wahawe inshingano zo kubuyobora.Kazeneza w’imyaka 27 ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2022 wari watsindiye guhagararira Intara y’Iburengerazuba ndetse abasha no kwinjira mu mwiherero.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga