Visi Meya w’ Akarere ka Musanze nyuma yo kubazwa n’ abanyamakuru yaruciye ararumira, reba ibitekerezo…

Visi Meya w’ Akarere ka Musanze nyuma yo kubazwa n’ abanyamakuru yaruciye ararumira

Madamu Kamanzi Axelle , Umuyobozi w’ Ungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu Karere ka Musanze , ubwo yari mu kiganiro n’ abanyamakuru bamubajije ku mazu y’ abasigajwe inyuma n’ amateka yatangiye kugwa atari yamara n’ umwaka aho kubasubiza kuri icyo kibazo yari abajijwe ahitamo guhindukira arigendera.

Aya mashusho yakwirakwiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri twitter aho agaragaza uyu muyobozi ari gukorana ikiganiro n’ abanyamakuru bamubaza ikibazo cy’ amazu y’ abasigajwe inyuma n’ amateka bo mu Murenge wa Shingiro muri aka Karere ka Musanze yatangiye kwangirika atari yamara umwaka.

Mu kumara kumubaza iki kibazo abanyamakuru bakomeje kumuhanga amaso bategereje igisubizo kuri iki kibazo ariko uyu muyobozi yakomeje kwituriza ntiyagira icyo asubiza abo banyamakuru ndetse ahita yigendera abasiga aho ngaho baramirwa.

Abantu benshi ku rubuga rwa Twitter ntibumva ukuntu umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yakirengagiza gusubiza ikibazo nk’ icyo kijyanye n’ imibereho myiza y’ abaturage mu Karere ayoboye. Aho bamwe batangiye kumusaba kweguzwa.

Oswald Mutuyeyezu , Umunyamakuru wa Radio/ TV 10 kuri Twitter yagize ati“ Nyagasani Mana y’ Isi n’ Ijuru! Ahwiiiiiiiii! Mbega igisubizo!!! Ibi ni byo bita imikubo! Uyu muvisimeya ko arenze! Mbega igisubizo! ”.

Umunyamakuru Byansi Baker wa Royal fm we ntiyazuyaje guhita abimenyesha Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu ndetse anahita asaba uyu Visi meya guhita yegura ku mirimo ye.

Yagize ati“ Ibi biragaruka ku ngorane itangazamakuru rihura na ryo mu gushaka amakuru , ibaze umuyobozi nk’ uyu wo ku rwego rwa Vice meya ukora ibi? Nyakubahwa Gatabazi JMV mu kubaha ukuboko kwa Kane kwa Leta uyu Kamanzi Axelle agomba kwegura”.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro