Menya amabanga 5 utizeraga yihishe inyuma y’ubuhangange bwa Jay-Z

Icyamamare mu muziki w’Isi, Shawn Corey Carter wamamaye nka Jay-Z, amaze imyaka 27 ari ku gasongero k’ubuhangange, aho yegukanye ibihembo byinshi birimo na 24 bya Grammy awards, yinjiza akayabo ka Miliyari 2.5 z’Amadolari y’Amerika, nk’uko imibare ya Forbes ibigaragaza.

Jay-Z abarurwa nk’Uraperi wa mbere ukize, akaba n’umuherwe wa mbere ku Isi mu bakora mu nganda za muzika. Uyu ni we muraperi wa mbere wujuje miliyari y’Amadolari muri 2019.

Ikinyamakuru Forbes kigaragaza ko bimwe mu bigize umutungo w’uyu mugabo, ari umuziki akora wacurujwe ku gaciro k’asaga miliyoni 150 z’amadolari, umutungo avana mu bucuruzi bw’inzoga za “champagne” za Armand de Brignac na D’Usse cognac wa miliyoni 500 z’amadolari, Umutungo avana mu migabane ye muri taxi za Uber ugera kuri miliyoni 300 z’amadolari, hashingiwe ku mibare yo muri 2023.

Jay Z kandi afite Miliyoni 100 z’amadolari ziva muri Tidal itanga serivisi y’imiziki kuri murandasi [Internet], ibihangano by’ubugeni agurisha bibarirwa agaciro k’asaga miliyoni 100 z’amadolari ndetse n’imari avana mu bikorwa byo kumurika imideri i New York na Los Angeles.

Urugo rwa Jay-Z n’umugore we Beyoncé Knowless ufite Grammy awards nyinshi ku Isi [32], batunze arenga miliyari 3.04 z’Amadolari y’Amerika muri 2024.

Ubutunzi bwa Jay-Z utarize ngo aminuze ntibwakunze kuvugwaho rumwe ku bw’ibihuha byakwirakwiriye bivuga ko yaba “afitanye isano na Illuminati [Satanic Music Industry], umuryango w’abamurikiwe na Sekibi”, nubwo ntawubifitiye ibimenyetso simusiga.

Uretse kuba afatwa nk’umwe mu baraperi b’ibihe byose mu njyana ya Hip-Hop, Jay-Z akora indi mirimo myinshi irimo iyo gutunganya indirimbo kugeza igiye hanze, kwandika indirimbo, ubucuruzi, n’ubushabitsi n’ibindi byinshi.

Amabanga 5 yihishe inyuma y’ubutunzi n’ubuhangange bya Jay Z 

Ubwo yaganiraga na ‘Daily Mail’, yabajijwe ibanga yakoresheje ryatumye amara hafi ibinyacumi bitatu ari ku gasongero k’ubuhangange mu muziki, akaba ari na we utunze agatubutse mu bandi bahanzi bose, maze agaruka ku bintu bitanu by’ingenzi.

1. Kwigirira icyizere

Jay-Z utari ufite icyo gutangiriraho usibye umuhamagaro, kwigirira icyizere byamubereye intwaro yibanze. Ati “Umuhamagaro utuma umenya umwihariko wawe, umwihariko ukakugaragariza impano yawe, naho impano ikakugeza ku mutsindo.”

Yakomeje agira ati “Ukwiye kwizera ko wowe ubwawe ushobora gucecekesha amajwi yose y’abaguca intege. Kwiyizera no kumenya ubushobozi wifitemo ni wo musingi wo kugera ku ntego zawe.”

2. Gufata umwanya munini utekereza

Jay-Z yaravuze ngo “Intego zirambye kandi z’igihe kirere na zo zisaba kumara umwanya muremure utekereza, kandi wirinda urucantege rw’iburyo bwose.”

3. Kumenya umuhamagaro wawe

Mu minsi ishize Nyina wa Jay-Z, Gloria carter, avuga ku rugendo rw’umuhungu we yatangarije ikinyamakuru Tmz Jay-Z yakundaga kubyuka mu gicuku akajya mu gikoni maze agahondagura asa nk’ukoma ingoma ari nako aririmba [freestyle], gusa nyuma ku isabukuru ye y’amavuko nyina yaje kumugurira ingoma izajya imufasha igihe ashaka kuryoherwa n’ibihangano bye, ibi byanatumaga abaturanyi bamukunda, atangira ubwo.

Jay-z yavuze ko “iyo nta muhamagaro ufite, nibwo utakingira guhatiriza ibintu kandi si byiza. Iyo umuhamagaro ubwawo utakwishakiye, urawishakira ubwawe.”

4. Kudacika intege

Mu gihe wamaze kumenya ubushobozi wifitemo, ugatangira urugendo icyo usabwa ni ukudacika intege mu mboni za Jay-Z.

Ati: “Ikintu cy’ibanze cyamfashije ni ukudacika intege. Muri uru rugendo, ni ngombwa kwihanganira ibikudindiza no guhozaho.”

5. Inyota yo gukomeza kwiga

Mu gihe hari icyo wagezeho, ubu ni bwo buryo bwonyine butuma udasubira hasi. Jay-Z ati: “Gukomeza kwiga ibintu bishya cyane cyane ibyo ufitiye amatsiko ukabyibazaho ni bimwe mu bituma ukomeza kuba hejuru.”

Ibi nibyo bitumye Jay-Z amaze imyaka 27 ari hejuru kandi ashyiraho uduhigo mu muziki w’Isi.

Agana ku musozo, uyu mugabo w’imyaka 54 yagaragaje imyitwarire myiza [Discipline] nk’intwaro idakwiye kubura aho uri hose. Ibi kandi ntibisigana no kumenya gufata imyanzuro idashingiye ku marangamutima.

Jay Z na Beyoncé umutungo wabo uwuteranyije ukabakaba muri miliyari 3.04 hashingiwe ku mibare ya Forbes yo muri 2024

Related posts

Sobanukirwa impamvu ijambo ‘Ambulance’ ryandikwa ricuritse

Ibyo wamenya ku bwoko bw’abantu bagendera ku biti by’amahango ngo bataribwa n’inyamaswa z’inkazi

Kubura uwo wakundaga bitera agahinda cyane cyane k’uwamubuze: Dore amagambo ugomba kwirinda kuvugira aho bagize ibyago