Menya Abatoza 3 bazatoza umukino w’u Rwanda na Senegal ndetse n’amahirwe u Rwanda rufite yo kwakira uyu mukino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu bagabo ifitanye umukino n’igihugu cya Senegal uteganyijwe kuba ku itariki 9 Nzeri ntagihindutse, uyu ukazaba ari umukino wa 6 usoza imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika CAN kizabera muri Ivory coast umwaka utaha wa 2024 kuva mu kwezi kwa Mutarama.

Nubwo uyu mukino wegereje ariko kugeza ubu ikipe y’igihugu Amavubi nt’Abatoza afite nyuma yaho umunye-Spain Carlos Alos Ferrer yeguye kuri iyi mirimo ndetse n’umwungiriza we akaba atagihari.

Abagabo batatu barimo umutoza wahoze mu ikipe ya sunrise FC Seninga Innocent kuri ubu udafite ikipe, Jimmy Mulisa n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher Nibo bahabwa amahirwe menshi yo kuzatoza uyu mukino w’u Rwanda na Senegal.

Nubwo ibyo bihari ariko, mu minsi mike ishize aganira n’igitangazamakuru kimwe hano mu Rwanda, Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA, Karangwa Jules, yatangaje ko igihe kitaragera ngo iri Shyirahamwe ritangaze abatoza bazatoza uyu mukino.

Yagize ati Kubera ko abatoza bemezwa na Komite Nyobozi ya FERWAFA, kandi icyo cyemezo kikaba kitarafatwa mu buryo ntakuka, mutwemerere nyuma y’inama y’iyo komite iteganyijwe vuba aha yamaze kwemeza uburyo bwo kuziba ibyo byuho [by’umutoza mukuru n’umwungiriza we] tuzahite tubibatangariza.“

Avuga Kukijyanye naho umukino uzabera

Yagize ati “Kugeza kuri ubu ukurikije amasezerano yabaye hagati ya federasiyo ziyobora ruhago mu bihugu byombi agahabwa umugisha na CAF umwaka ushize, uyu mukino ugomba kubera mu Rwanda nubwo CAF itaradutangariza bwa nyuma aho ugomba kubera.”

Kugeza ubu u Rwanda rwamaze gusezererwa muri iyi mikino, dore ko rufite amanota 2 gusa, Senegal yamaze kubona itike n’amanota 13, naho Mozambique na Bénin zo zizishakomo iherekeza Sénégal.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe