Gicumbi:Uruhinja rw’amezi icumi rwishwe urwagashinyagura n’umubyeyi warwo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo ho mu karere ka Gicumbi haberwye amahano hakaba havugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uruhinja rw’amezi icumi (10) aho bikekwa ko yishwe n’umubyeyi we umubyara witwa Uwingeneye Alobie mu gihe umugabo we yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo. .

Inkuru mu mashusho

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamiyaga, Cyabazayire Christine, yadutangarije ko uyu mugore ubu bwicanyi ashobora kuba yarabutewe n’uburwayi bwo mu mutwe.

Aho mu magambo ye yagize ati “Yabikoze mu rukerera umugabo we yagiye kwahira, yaragarutse abura umugore atangira kumushakisha mu nzu kubera ko hari hakiri mu rukerera noneho abona ukuguru kw’umwana asanga yamwishe arebye mu kindi cyumba abona umugore yikinze ku rukuta.”

Gusa bakaba bakeka ko ashobora kuba yarabitewe n’uburwayi bwo mu mutwe kuko akiri umukobwa yigeze kubugira baramuvura bisa nkaho bikize gusa  yongeye gushaka ngo yatangiye kugira ibimenyetso nk’ibyo akajya ajunjama akanarira ariko ntabe yagira icyo avuga

Uyu muyobozi kandi akaba yatubwiye ko uyu mugore ukekwaho kwihekura afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza ry’imbitse ngo hamenywe icyateye urupfu rw’uyu mwana rigikomeje.

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.