Mbonyi yatunguye benshi mu bukwe, The Ben bamuhaye umugeni akora ibitangaza ,Ibyamamare birigaragaza,dore amafoto yaranze uyu muhango

 

Ibirori by’ubukwe bwo gusaba no gukwa bwa The Ben na Pamella ,bwabaye kuri uyu wa 15 Ukuboza bibera mu busitani Mlimani Jalia buherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo,Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Umuhango wo gusaba no gukwa Uwicyeza Pamela wabereye mu busitani bwitwa Jalia buherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo. The Ben yageze muri salle yabereyemo ibirori byo gusaba no gukwa ahagana saa Cyenda z’igicamunsi.

Yambariwe n’umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru Andy Bumuntu, Igor Mabano, umushoramari utuye muri Amerika Jimmy akaba inshuti y’akadasohoka ya The Ben, Umuraperi K8 Kavuyo, Christopher, OG The General, Intore Frank n’abandi.

Mu bindi byamamare byagaragaye muri ubu bukwe harimo Umuhanzi wa Gospel Israell Mbonyi, Anitha Pendo, Miss Josiane, David Bayingana, Muyoboke Alex, Noopja nyiri Country Records yakorewemo indirimbo The Ben yahimbiye Pamela, Uncle Austin, umukinnyi wa filime Yvan, Aristide Gahunzire wabaye manager wa Marina muri The Mane, Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports n’abandi.

 

Related posts

“Twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose” Ibyo wamenya ku ndirimbo ‘Ubuntu’ yasamiwe hejuru

Ese koko Byiringiro Lague umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Police FC koko yaba yarateye inda DJ Crush?

Inkuru iteye agahinda ya Nishimwe Consolée, yiciwe abavandimwe be,arasambanywa yanduzwa Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994