Huye: Abikorera bishimiye ibyo bagezeho,baniha intego yo gukomeza kujya imbere.

 

 

Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 ni umunsi ngarukamwaka w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Huye wahariwe kwishimira ibikorwa byagezweho ku bufatanye na n’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu mu Rwanda hagamijwe kandi no kwiyemeza imishinga mishya iteza imbere ubukungu bw’akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Huye Butera Gervais Mugabe avuga ko bishimira cyane nk’akarere ka Huye ibyo bagezeho kandi ko bazakomeza gukora cyane hagamijwe guteza imbere umugi wa Huye. Yagize ati ” Dufite impamvu urebye zigera nko kuri eshatu, iya mbere nuko tuba dushaka kugirango dufatanye n’ubuyobozi bwacu twereke abantu bacu amahirwe aba ahari yo gushiramo imari, ariko impamvu ya kabiri ni uko tuba tugomba kwicara tukareba tukavuga duti ese ko Umwaka urangiye, uyu mwaka urangiye dufite iki? Ese tugiye gutangirana undi mwaka iki nanone? Ibyo bintu rero uko ari bitatu nibyo tuba dushingiraho dukora iki gikorwa ngarukamwaka.

Hanyuma rero urumva uyu munsi hajemo n’igikorwa cyo gutaha ibyo twagezeho tumaze iminsi dukora hanyuma dutangire n’ibindi bikorwa turi gutegura gukora umwaka utaha, aha rero harimo inyubako mwabonye, ni inyubako nini iyingayinga Chike, Chike muzi ya Kigali nk’uko mwabyimvise izaba yubatse ku buso hafi metero kare ibihumbi 20 ubwo ni hafi Hectare 2. Ni ukuvuga rero ni ahantu hanini Kandi hazatanga igisubizo ku bantu benshi ku bikorera benshi, tuzahubaka ku buryo buri muntu wese uzaba ukeneye aho gukorera ahabona, ubundi mumenyereye ko dukunda kubaka dushyiramo ibyumba ariko ubu siko tuzabigenza, tuzareka ushaka ahantu uko haba hangana kose tuhamuhe hari abantu bakeneraga ahantu hanini nka za Super markets ugasanga ntibashobora kuhabona, ariko ubu ngubu tuzabasha gutanga igisubizo ku bantu nk’abo ngabo batashoboraga kuhabona kuko dufite ahantu hanini”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki gitekerezo cyagukiye hano i Huye, n’abafatanyabikorwa hafi ya bose ari aba Huye, gusa bakaba bakemera kwakira abantu bake aho ubu bashobora kwakira abantu batarenze batanu gusa. Avuga kandi ko imiryango ikinguye yaba kubanye Huye cyangwa ab’ahandi bashobora kuza bagafatanya.

Iyi ni inzu nini y’ubucuruzi igiye kubakwa mu mugi wa Huye wo muri aka akarere ka Huye aho izakemura ikibazo cya’abacuruzi baba bakeneye aho gukorera hanini ku buryo buri wese azafata aho ashaka hagendanye b’ubucuruzi ashaka gukora.

Iyi nzu ijya kwemerwa kubakwa mu karere ka Huye ni abacuruzi bake bo mu karere ka Huye biyegeranije bigera Mayor w’akarere bamubwira ikibazo bafite maze nawe abemerera ko rwose bishoboka kubona ikibanza mu kwezi kwa Gatanu nibwo Cabinet yicaye ibagirira ikizere ibaha ubutaka nk’ikibanza. Ahagiye kubakwa iyi nzu hari hasanzwe ari aha Leta hakorere akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Station ya Police, RIB Ishami rya Huye ndetse na Radio y’abaturage ya Huye.

Abaturage biganjemo abacuruzi bo mu mugi wa Huye bakaba bishimira cyane ikizere bagiriwe bagahabwa iki kibanza by’umwihariko bagasaba inzego za Leta cyane cyane ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo gukomeza gushyiraho ibuye ry’ifatizo kandi ko nabo biyemeje kuhabyaza umusaruro.

Kayitesi Alice, Umuyobozi mukuru w’Intara y’Amajyepfo we avuga ko nta mungenge na nkeya bafite nk’intara mukuba uyu mushinga watangira gukorwa ukurikije ibiganiro bagiranye n’abafatanyabikorwa avuga Kandi ko nk’ibisanzwe mu turere tugize Intara y’amajyepfo hari ibikorwa bajya bagirana n’abikorera kandi bikagenda neza by’umwihariko mu karere ka Huye ko ari akarusho aho yatanze urugero rw’isoko rya Rango ryakozwe ku bufatanye n’abikorera, avuga ko kuri ubu abishyura bamaze kurenga 75% avuga ko ibikorwa byinshi byo muri Huye biba byitabirirwe cyane n’abikorera bityo avuga ko ibi bishoboka Kandi bizana inyungu haba muri Leta, mu bikorera ari ugutanga akazi, ari ugutanga serivisi nziza n’ibindi.

Biteganywa ko iyi nzu ariyo nzu izaba ariyo ya mbere nini mu ntara y’amajyepfo ikazuzura itwaye miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda kuri ubu bakaba bamaze gukusanya Miliyari imwe.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda