Mbere yuko umunsi w’igikundiro(Rayon Day) Uba, Munzove habereye ibitunguye benshi. cyakoze aba bafana ba Rayon Sport mubitege umwaka utaha w’imikino. Soma witonze!

Abafana ba Rayon Sport bamaze imyaka igera kuri ibiri bishyuza ubuyobozi bw’iyikipe kuba bwakora ibishoboka ariko iyikipe n’abakunzi bayo bakaba babona ibyishimo nkuko bahoze. nubwo byabaye inzira ndende bikaza gutuma benshi mubakundaga ikipe ya Rayon Sport bagabanuka kubibuga kubera umusaruro muke, byanatumye aba bafana bakomeza kujya birirwa bagereranya ubuyobozi buyoboye ikipe n’ubwigeze kuyiyobora bugahirwa maze bugatwara ibikombe.

Nymara nubwo ibyo byose bimeze gutyo, benshi mubabivuga bajya birengagiza ko ibyishimo byubakwa ndetse bigategurwa. ibi ninabyo byabaye kuri iyikipe maze ubuyobozi bushya buza kubanza kubaka umusingi ariko kurubu akanyamuneza nikose kubakunda iyikipe yambara ubururu n’umweru kubera ko yamaze gutsinda igitego cyambere igura abakinnyi badasanzwe ndetse harimo n’abari basanzwe bakundwa n’abafana nkuko iyikipe isanzwe ari ikipe y’abafana.

Kuri uyumunsi rero hateganyijwe umunsi w’igikundiro cyangwa ibyitwa Rayon Day aho iyikipe igiye gukina umukino na Vipers Fc yo muri Uganda itozwa n’umutoza watoje ikipe ya Ryon sport ndetse akayihesha ibikombe. ubworero iyikipe yakoraga imyitozo kukibuga ikipe ya Rayon Sport isanzwe ikoreraho imyitozo cyo Munzove, abafana batunguranye barakubita buzura iyo stade nko kwereka umutoza Robertighno ko bakimukunda kandi bakizirikana ibyo yagejeje ku ikipe.

Usibye kuba aba bafana bakoze ibyakunzwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru, aba bafana banatangiye akarasisi bazenguruka bose bariririmba ikipe ya Gikundiro. ibi byatumye abantu benshi bagirira amatsinko uko bizaba bimeze mugihe umwaka w’imikino uzaba utangiye ndetse abantu benshi bakibaza uzabasha guhagarika ikipe ya Rayon Sport mugihe aba kinnyi yaguze bayibera uko ibishaka. ibi kandi byerekanye ko koko ibyo president uwayezu Jean Fideli yatangaje ko igihe kigeze iyikipe igatwara igikombe, byaba bigiye gusohora.

Nkwibutseko uyumunsi aribwo iyikipe ya Rayon Sport ikundwa na Benshi hano mu Rwanda iri bugire umunsi yise uw’igikundiro cyangwa se Rayon Day, akaba aribwo iribwerekane abakinnyi bose yaguze ndetse ikaza kuza guhita ikina umukino wa Gicuti n’iyikipe yo muri Uganda yanatwaye igikombe cya Championa ya Vipers. ushaka kugura itike wakanda *702# ubundi ugakurikiza amabwiriza ukaba wagura itike zitari zagushirana.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha