Abadafite urukingo rwo gushimangira , batangiye gukomwa kuri serivisi zimwe na zimwe , RBC irabivugaho iki?

Guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022, ahategerwa imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange gare ibintu byari byabaye ibindi bindi , aho umuntu wese wahinjiraga yabanzaga kwerekana niba yarikingije COVID19.

Amakuru avuga ko abamaze amezi ane barafashe doze ya mbere y’ ishimangira bakaba bujuje amezi ane, babuzwaga kwinjira bagasabwa kubanza kwikingiza cyangwa bagasubira iwabo.Umwe mu bagizweho ingaruka akabuzwa kwinjira muri gare ya Nyanza ya Kicukiro , yavuze ko atari azi ko urwo rukingo narwo rwamaze kuba itegeko. Ati“ Nazindutse nk’ibisanzwe nigiriye muri gahunda zanjye, mpageze mbona abantu batonze umurongo bamwe bijujuta babujijwe kwinjira, nanjye mpageze bambaza igihe nikingirije ndabereka, biba ngombwa ko tuguma hanze.”

Ibi kandi ni nako byari bimeze muri Gare yo mu Mujyi, aho urubyiruko rw’ abakorerabushake rwabanzaga kubaza buri wese wayizagamo niba yarikingije basanga yujuje amezi ane ahawe doze ya Kabiri y’ ishimangira , basanga ayujuje agaterwa iya kabiri cyangwa yaba atabishaka agasubirayo.

Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC , cyo cyatangaje ko iyi gahunda yo guhabwa doze ya kabiri y’ ishimangira ireba abakuze gusa. Mu itangazo ubuyobozi bw’ iki kigo bwanyujije kuri Twitter , bwagize buti“ Doze ya 2 ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 ubu iri guhabwa abakuze bafite kuva ku myaka 60 kuzamura ndetse n’abarwaye indwara zidakira bafite kuva ku myaka 50 kuzamura.”

Mu minsi ishize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubuzima , Ushinzwe Ubuvuzi bw’ Ibanze , Dr. Mpunga Tharcisse, aherutse gutangaza ko gutanga doze ya kabiri y’ urukingo rushimangira byatewe n’ imihindagurike ya virusi ikomeje kubaho.Ati “Virus ya Covid-19 igenda ihindagurika kandi inkingo dukoresha zakozwe hagendewe kuri virusi yari iriho icyorezo kicyaduka. Twatangije gahunda ya doze ya kabiri ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 duhereye ku bakuze n’abandi bafite intege nke mu mubiri.”

Imibare yasohowe na Minisiteri y’ Ubuzima kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kanama 2022, igaragaza ko kugeza ubu abamaze guhabwa iya kabiri ishimangira ari 68002 mu gihe abamaze guhabwa doze ya mbere y’ ishimangira ari 5391772. Naho abahawe doze ebyiri ni 8900742 mu gihe abahawe doze imwe kugeza ubu ari 9158 928.

Guhera ku wa Mbere tariki ya 08 Kanama 2022, nibwo u Rwanda rwatangiye gutanga doze ya Kabiri ishimangira ariko hibandwa ku bakuze bari hejuru y’ imyaka 60 n’ abandi bafite intege nke z’ umubiri.

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba