Mbere yo gucakirana na Police FC, umutoza Haringingo Francis yabwiye abakinnyi batatu bakomeye ko atazabaha umwanya nyuma yo kumusuzugura

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Francis Christian ntabwo azakoresha abakinnyi batatu b’Abanyamahanga bitewe n’uko urwego rwabo rw’imikinire rukomeje kugenda rusubira hasi.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki 8 Nzeri Police FC itozwa na Mashami Vincent izakira Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakipe yombi amaze ibyumweru bitatu ari kwitegura uyu mukino by’umwihariko ikipe ya Rayon Sports yakinnye imikino itandukanye ya gicuti irimo uwo yatsinzemo Mukura Victory Sports ibitego 2-1, uwo yanganyije na URA FC igitego 1-1, n’uwo yanganyijemo na Singida Big Stars FC 0-0.

Amakuru ari muri Rayon Sports mbere yo guhura na Police FC ni uko abakinnyi batanu b’Abanyamahanga bazabanza mu kibuga ari umuzamu Ramadhan Awam Kabwili, Essomba Leandre Willy Onana, Rafael Osaluwe Olise, Mbirizi Eric na Paul Were Ooko.

Abakinnyi batatu b’Abanyamahanga barazakandagira muri 18 ni rutahizamu Boubacar Traore, Moussa Camara na Moussa Esenu, aba bakinnyi bakaba bamaze igihe bagaragaza urwego rw’imikinire ruri hasi.

Amakuru yizewe RWANDAMAG yamenye ni uko umutoza Haringingo Francis Christian amaze igihe asaba Musa Esenu na Boubacar Traore gukora cyane kugira ngo batange umusaruro ushimishije ariko aba bakinnyi ntabwo bitwara neza, by’umwihariko Musa Esenu we bivugwa ko atishimiye uburyo umutoza amuha agaciro gacye.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina umukino wa kabiri nyuma y’uko ku munsi wa mbere wa shampiyona yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1, mu gihe Police FC yo yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise FC igitego 1-0

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda