Ikipe y’Igihugu Amavubi yongeye guhura n’igihombo gikomeye umukinnyi yari yitezeho amakiriro ayitera umugongo.Inkuru irambuye!

Umukinnyi ukomeye w’umunyarwanda ukina mu ikipe ikomeye i burayi yahamagawe n’indi kipe nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yirangayeho nyamara ni umwe mu bakinnyi bari kuzatanga umusaruro ushimishije

Umukinnyi ukomeye ukina mu kibuga hagati kumugabane w’iburayi Sunders Ngabo u Rwanda rwirangayeho none yahamagawe na Denmark.

Uyu musore w’imyaka 18 bivugwako yaganirijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Dernmark yabatarengeje imyaka 19.

Uyu musore yakiniraga ikipe ikina icyiciro cya kabiri yitwa Lyngby Boldklub FC. Gusa uyu musore mu mikino aheruka gukinira iyi kipe ntagitego na kimwe yatsinze.

Ngabo abaye yiyongeye kubandi bakinnyi bakomeye ikipe y’igihugu y’u Rwanda bivuga ko yaganirijwe bikaza kurangira nyuma banze kuza gukina bagakonira andi makipe.

Related posts

Umutoza Frank Spittler atewe impungenge n’itsinda Amavubi yisanzemo

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]