Nyuma yo kohereza inkunga y’abasirikare muri Congo badakenewe,President Evariste aragerwa amajanja nabo batavugarumwe. Soma usobanukirwe ibya Coup d’etat ivugwa i Burundi!

Hashize igihe gito president Evariste Ndayishimiye atorewe kuyobora umuryango w’afrika y’uburasirazuba. uyumugabo akimara gutorwa yatangaje ko atazigera yemerera uwariwe wese uzashaka guhungabanya umutekano w’abanyamuryango abereye umuyobozi ko ndetse anahangayikishijwe n’ikibazo cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kuko mugihe yatorewemo ikigihugu cyari gisumbirijwe n’intambara abarwanyi ba M23 barwanagamo n’ingabo za Leta. ubwo uyumunyacyubahiro yatangazaga ibyo byose, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe banenze cyane iyi mvugo ndetse banibaza ukuntu umuntu azajya kugarura amahoro iwabandi ngo numuburundi ahari atabahagije.

Nkuko rero yari yarabisezeranije abanye-Congo muminsi ishize nibwo ingabo z’abarundi zasesekaye kubutaka bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo aho ngo bari bagiye guhangana na M23 yananiranye burundu kugeza nubu. icyaje gutungurana nuko hadaciye na kabiri, aba banye-congo baje gutangaza ko batanyuzwe n’imikorere y;izingabo zavuye muburundi ndetse ngo abo banye Congo bakaba babona izongabo ntacyo zimaze ngo kuko kuva zagera kuri urwo rugamba ntabwo bigeze babasha gutirimura M23 byibuza intambwe 1 yonyine.

Nyuma rero yuko aba basirikare bamaze kugera muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo, abatavuga rumwe na leta y’abarundi batangiye kubabazwa nokuba ibyo batishimiye bigiye mubikorwa maze niko gutangira gupanga kuba bahirika ubutegetsi bwa Evariste ndayishimiye. ibi bikimara kugera kuri President Evariste Ndayishimiye, nibwo yaje guhita ahindura umushikiranganji wa1 cyangwa se ministiri w’intebe wa kino gihugu. ibi byose kubikora nukugirango akomeze azane abantu bashya maze abamurwanya arusheho kubacogoza.

Nubwo aba batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye imigambi yabo yaburijwemo itabaye, aba bahora bakubita agatoki kukandi nubwo umukuru w’igihugu nawe aba ahareba bigatuma ibi bitero bitaba ndetse nubutegetsi bwe bugakomeza gusugira. kurubu rero ikibazo abarundi benshi bibaza ndetse n’amakungu nukwibaza niba izi ngabo ziributahe zikajya kwita kumutekano w’abarundi, cyangwa niba ziribukomeze gukorera abanye-Congo babaye bantamunoza ibi byose wabyibaza bikakuyobera.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro