Manchester City yirengeje Manchester United, ica amarenga yo kongera kuba inzozi mbi muri shampiyona itaha [AMAFOTO]

Manchester City yegukanye FA Community Shield!

Ikipe ya Manchester City yegukanye Igikombe cya Community Shield nyuma yo gutsinda Manchester United kuri za penaliti mu mukino uteguza Shampiyona y’umwaka utaha wa 2024-2025 wabereye kuri Stade y’Amateka, Wembley iherereye mu murwa mukuru w’u Bwongereza, Londres.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi zuzuye zo mu Rwanda, amakipe yombi yaje hari abakinnyi abura by’umwihariko kuri Manchester United yari ifite umubare munini w’abakinnyi bavunitse cyane cyane abakina mu gice cy’ubwugarizi.

Ni umukino Manchester City yanganyijemo na Manchester United igitego 1-1, nyuma hakitabazwa za penaliti zarangiye Manchester City itsinze 7-6

Ku munota wa 86, Manchester United yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Alejandro Garnacho Ferreira ku mupira yasunikiwe na kapiteni Bruno Fernandes nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Facundo Pellistri, biba 1-0.

Umukino ugana ku musozo, ku munota wa 90, Bernardo Silva yaje kugomborera na Manchester City nyuma y’umupira wari uhinduwe imbere n’izamu na Oscar Bobb, maze Facundo Pellistri ananirwa kuwukurishaho umutwe, biba 1-1.

Hahise hitabazwa za penaliti maze Bruno Fernandes, Diogo Dalot, Alejandro Garnacho, Carlos Casemiro, Scott MacTomminay na Lisandro Martinez barazitsinda mu gihe Jadon Sancho Malik na Johnny Evans barazihusha.

Ku rundi ruhande, Kevin De Bruyne, Erling Haaland, Savinho, Ederson Moraes, Ruben Diaz na Manuel Akanji Obafemi barazinjiza mu gihe Bernardo Silva yahushije penaliti ibanza, birangira Manchester City itwaye igikombe cya Community Shield kuri penaliti 7-6.

Manchester City yegukanye FA Community Shield!
Manchester City yatwaye Community Shield nyuma yo gutakaza eshatu zabanje yahuyemo na Leicester City, Liverpool na Arsenal!

Related posts

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya

FIFA yarebye Amavubi ijisho ryiza muri Kanama

Halaand yananiwe kurokora Man City imbere ya Inter Milan ngo akureho agahigo ka Cristiano, PSG itsinda zahize, Ibitego birarumba! UEFA Champions League yakomeje