Abanyamahanga APR yizaniye bayigayishije, Police itwara Igikombe cya kabiri mu mwaka [AMAFOTO]

Police yegukanye Igikombe cya FERWAFA Super Cup!

Ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cya FERWAFA Sup Cup nyuma yo gutsinda APR FC kuri za penaliti 6-5 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé i Nyamirambo.

Wari umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu gihugu “Super Cup” wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona n’Iy’Igipolisi cy’u Rwanda, Police FC yatwaye igikombe cy’Amahoro

Ikipe ya AP FC yari yahisemo kubanza mu kibuga Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier, Ruboneka Bosco, Dauda Yussif, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert, Mbaoma Victor.

Police FC yo yari yahisemo kubanza mu kibuga Niyongira Patience (mu izamu), Ashraf Mandela, Nsabimana Eric, Ndizeye Samuel, Issah Yakubu, Ngabonziza Pacifique, Bigirimana Abedi Hakizimana Muhadjiri, Akuki Jibrin, Kilongozi Richard na Ani Elijah.

Umukino watangiye ikipe ya Police FC ariyo iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa yari ibonye uburyo buremereye ku mupira wari winiranywe na Akuki gusa birangira umucitse.

Ikipe ya APR FC yakomeje gukina ubona ihuzagurika bigatuma Police FC ibona uburyo bw’inshi imbere y’izamu nkaho yabonye kufura nziza ku ikosa Dauda Yussif yarakoreye Ani Elijah maze iterwa na Hakizimana Muhadjiri ariko birangira Pavelh Ndzira ashyize umupira muri koroneri.

Bigeze mu minota 25 ikipe y’Ingabo z’igihugu nayo yatangiye gukina neza binyuze ku bakinnyi ba Police FC batakazaga imipira.

Ku munota wa 31 yabonye kufura nziza yari iteretse inyuma y’urubuga rw’amahina ku ikosa Ndizeye Samuel yari akoreye Victor Mbaoma maze iterwa na Niyibizi Ramadhan birangira ba myugariro ba Police FC bashyize umupira muri koroneri.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Police FC yongeye gusatira cyane ariko gufungura amazamu birananirana bituma amakipe yombi anya mu karuhuko bikiri 0-0

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje isatira cyane nkaho ku munota wa 51 Dushimimana Olivier yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu gusa Victor Mbaoma agerageje kuwukina uramucika.

Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje gukina isatira ariko kuba yatereka umupira mu nshundura bikaba aribyo biba ibibazo. Ku munota wa 67 umutoza wayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert hajyamo Mahamadou Sy na Richmond Lamptey.

Ku munota wa 73 Police FC yasaha nkaho yabuze mu gice cya kabiri yabonye uburyo imbere y’izamu ku ishoti ryari rirekuwe na Iradukunda Semeon gusa rifatwa n’umunyezamu wa APR FC.

Umutoza, Mashami Vincent wa Police FC na Darko Novic wa APR FC bakoze impinduka mu kibuga bagira ngo barebe ko igitego cyaboneka ariko bikomeza kugorana.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0 bituma hitabazwa penariti.

Abanya-Ghana babiri, Richmond Nii Lamptey na Seidu Dauda Yussif bahushije penaliti za APR FC mu gihe Issah Yakubu ari we wahushihje iya Police FC, burangira Police yegukanye ibikombe bibiri mu mwaka nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Police yegukanye Igikombe cya FERWAFA Super Cup!

Police FC yegukanye Igikombe cya kabiri muri uyu mwaka!
APR FC itakaje ikindi Gikombe!
Police FC yari ishyigikiwe!
Abafana ba APR FC bari bahari ku bwinshi!

Related posts

“Natwaranye na Rayon Sports ibikombe 5 tunagera muri ¼ cy’Imikino Nyafurika”_ Robertinho yarase inkovu z’imiringa imbere ya Gasogi yemeza ko idashobora kumutsinda

Arsenal yongeye gusitarira mu Butaliyani, Barcelona ikorwa mu jisho, naho Leverkusen iranyagira! UEFA Champions League yakomeje [AMAFOTO]

Abakinnyi ba Muhazi United baritsize bemeranya gusubika imyitozo igitaraganya