M23 yongeye Kugabwaho igitero karundura na FARDC. ngaya amakuru azindutse avugwa!

Nyuma yuko hari hashize igihe hari agahenge, ntamirwano iri kuba, kurubu rwongeye rwashyiditse hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta ya Congo FARDC.icyari cyatumye aka gahenge kaza, imirwano yabanje abarwanyi ba M23 bagaragaje ko bazi ibyo barimo kuruta abasirikare ba leta ya Congo FARDC ndetse icyogihe baranabarashe cyane bituma ingabo za leta zisubira inyuma maze M23 ifata imijyi itandukanye.

Nubwo muminis ishize abarwanyi ba M23 batangaje ko babona imyiteguro irimbanije kubasirikare ba leta, icyogihe nabo batangaje ko baticaye ubusa ahubwo barimo bitegura kugirango bazahangane n’abasirikare ba leta. mugihe iyi myiteguro yaririmbanyije, abaturage batangje imyigaragambyo karundura bamagana ingabo za MONUSCO aho bavugaga ko aba basirikare ba MONUSCO baba bari inyuma ya M23 bikaba arinayo mpamvu ikigihugu cyananiwe kuba cyatsinda M23.

Mu ijoro ryo kuri uyuwa3 ahagana saatatu z’ijoro, ingabo za leta ya Congo FARDC zagabye igitero hafi y’ibirindiro bya M23 bimuriye i Rutshuru. mu ijoro ryabaye rirerire kubatuye muri akagace kubera urusaku rw’amasasu y’imbunda nini ndetse n’intoya. nubwo abanya Congo bameze nkabamaze kumenyera urusaku rw’amasasu, ariko kandi bakomeje gutabaza leta ko yayoboka inzira y’amahoro kugirango ibi bibazo biri hagati ya M23 na Leta bibe byakemuka kugirango abaturage bongere kuba amahoro.

Nkwibutseko muminsi ishize twabagejejeho inkuru yuko leta ya Congo yohereje abasirikare barenga ibihumbi 10 muri Goma kugirango bakomeze gucunga umutekano kubera ubwoba bwinshi leta y’ikigihugu ifite nyuma yuko abarwanyi ba M23 basohoye itangazo rivuga ko bashaka gufata umujyi wa Goma. bimwe mubyatumye iyimirwano irushaho gukomera kandi harimo n’imyigaragambyo yakozwe n’abaturage bamagana ingabo za MONUSCO bikaza guha umwanya/Agahenge kumpande zose ndetse no kwitegura bihagije.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro