M23 nyuma yo gufata ibifaro bya FARDC isabye leta ya DRC ikintu gikomeye

Abarwanyi ba M23 bamaze amezi 6 bahanganye n’ingabo za leta ya Congo FADC ndetse aba barwanyi babashije no kuba bakwigarurira umwe muduce dusanzwe tugenzurwa na FARDC. Muminsi ishize ubwo aba barwanyi bakazaga imirwano ndetse bikaza no kurangira bigaruriye twinshi muduce turi munkengero z’umujyi wa Goma, byaje kurakaza leta ya Congo bituma yongera kubahagurukira no kuboherereza ibifaro biteye ubwoba kandi bikomeye cyane.

Nubwo aba barwanyi ba M23 batigeze batangaza umubare ariko amakuru dukesha Goma news aravugako aba barwanyi nyuma yo kwigarurira bimwe mubifaro byakoreshwaga n’ingabo za leta ya Congo FARDC byaje gutuma aba barwanyi bamenyesha bwanyuma leta ya Congo ko bifuza ibiganiro bigamije amahoro, maze ngo bamara guhabwa ibyo basezeranijwe mumasezerano bagiraye ngo aba barwanyi bakaba basubiza uduce bamaze kwigarurira ndetse bakanemera gushyira intwaro hasi ubundi bagafatanya nabandi kubaka igihugu cyababyaye.

Aba barwanyi ba M23 ntibahwemye kugenda bagaragaza ko bashaka inzira y’amahoro, ariko nyamara leta ya Congo ikaba yarakomeje kugenda biguru ntege muri iki kibazo arinabyo yatumye aba barwanyi nabo barushaho gukaza umurego muri iki kibazo ndetse bakanifuza kuba bafata uduce dutandukanye turimo n’umujyi wa Goma nkuko byagiye bitangazwa n’ubuyobozi bw’aba barwanyi ba M23.

Related posts

Nyuma y’ uko leta ya Congo ikubye 2 umushahara w’ Abasirikare , ibyishimo byari byinshi maze bagira bati'” Turaje twikize umwanzi, ubu leta yacu idufashe neza”

Urukundo rwari rwinshi ku Ingabo za SADC ku Murwanyi wa M23 ,Lt.Col Willy Ngoma bumvaga batamurekura

Impamvu ituma ingabo za Congo zihora zikubitwa nk’ akana n’ abarwanyi ba M23