Kugira ngo ushyikire umukobwa mwiza mu buzima bwawe, ugomba kwitoza kujya ugenda wihuta: Uko wa kwegera umukobwa muhuriye hafi y’umuhanda agahita agusamira hejuru

Muri iyi nkuru uramenyeramo uko wakwitwara mu gihe wifuza ko umukobwa muhuye bwa mbere uri kwambuka umuhanda ahita aguha umwanya mukaganira ukagira icyo umusaba.Iyi nkuru irareba cyane abasore cyangwa igitsina gabo kitari cyashaka.

Abahanga mu gutereta baravuga ngo :”Kugira ngo ushyikire umukobwa mwiza mu buzima bwawe, ugomba kwitoza kujya ugenda wihuta”.Muri uku kwihuta niho ushobora guhurira n’umukobwa wari ukuri imbere ukaba wamuhagarika ukamuganiriza ndetse ukamubwira ko umukunda utabanje kwiraza inyanza.

Uku guca inkereramucyamo byagiye bituma abasore benshi baterwa indobo rugikubita, bagasubiza amero mu isaho nyamara urukundo rwo rubari ku mutima.Byatumye twifuza gukomeza kubafasha nk’uko dusanzwe tubikora binyuze mu nkuru zacu za buri munsi.Ibi kandi birahuzwa n’abantu bibaza niba urukundo rufatiyeho rubaho cyangwa niba ruramba.

Urukundo rufatiyeho [Love at first sight], rubaho kandi ruraramba bitewe n’imiterere, imimerere, ibyifuzo na kamere y’abo babiri barurimo cyangwa bahuye bwa mbere.Niba Paul ageze mu myaka yo kubaka urugo , akaba yarifashe neza [Adasamara], agahura na Cia witonda kandi nawe utegereje Mr Right, nta kabuza , aba bombi bazashakana kandi bazubaka urugo rukomere.

Niba aba bombi [Amazina twavuze twitije], bahuye umwe muri bo cyangwa bombi, akaba afite irari ryamukuruye kuri mugenzi we, byanga bikunze amaherezo bazahita batandukana.Musore ni gute wakwegera uwo mukobwa urukundo rwanyu rukajya mbere ?.

1.Ibuka gukoresha ijambo ryinginga ‘Ndakwinginze’ [Please]: Niba uhuye mukobwa bwa mbere , umusemburo w’urukundo ukabwira amaso ko ari mwiza ndetse ukumva wifuje kumuvugisha, mu byo uvuga byose , ntuzibagirwe gutangiza ijambo ‘Please’.Ibi bizatuma akwiyumvamo ndetse agukunde cyane.

2.Seka kandi umwenyure: Ku ikubitiro mu gihuza amaso hita useka rwose ubigaragaze.Iyo usekeye umukobwa ahita yumva akwisanzuyeho ndetse akumva yaguha byose afite.Guseka bituma yumva ko mwaba inshuti.

3.Wirinde kumuvugisha mu ijwi riri hejuru cyane: Musore nuhura n’umukobwa muhuriye ku nzira [Ku muhanda] ariko ukaba wifuza ko muba inshuti.Uzirinde kugira icyo umubwira mu ijwi riri hejuru cyane kuko bishobora ku mwereka ko utari mwiza kandi urengana.

4.Irinde ku mwiyegereza: Bwa mbere si byiza ko umufata akaboko aho mu nzira  cyangwa ngo umufate ahandi.Ibi bishobora gutuma atisanzura cyangwa agahita atekereza ko hari ikindi umushakaho akaguhunga.

5.Ntu kamubwire ko adasanzwe : Nibyo wamubonye rwose ndetse no kuba yaguhagaritse byerekana ko wamushimye , si byiza rero ko utangira ku mubwira ngo uri mwiza, cyangwa ngo umutake mu bundi buryo.Tegereza abanze akwizere.

Related posts

Bashobora ku kwangiriza umutima! abakobwa ugomba kwirinda gukundana nabo mu buzima bwawe

Ibimenyetso byakwereka ko umugore wawe atanyurwa n’ ibyo umukorere iyo muri mu gikorwa cya bakuze.

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe